Partager/Share/Sangiza

21/09/2018, Jean-Claude Mulindahabi

Abantu bakomeje kwibaza ikizakurikira ijambo umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame yavugiye mu Ntekoshingamategeko kuwa gatatu, ubwo yari mu muhango w’irahira ry’abadepite baheruka gutorwa. Perezida Paul Kagame yavuze ko umuntu wigamaba ko atasabye imbabazi mu bantu 2140 bafunguwe  nyuma y’icyemezo cyo kubabarira abo bari bafunze, nk’uko biagaragar mu Iteka ryo kuwa 14 Nzeli 2018, ngo ashobora « gufungwa cyangwa akajya kuzerera mu mahanga ntacyo akora ». Iri jambo ryateye abantu kwibaza ingaruka rishobora kugira, cyane cyane ko Victoire Ingabire wabibwiwe (n’ubwo Paul Kagame atahingukije izina rye) asobanura ko azakomeza ibikorwa bye, ndetse akaba yaratangarije BBC ko atasabye imbabazi z’ibyo yashinjwe ngo kuko atabikoze, ahubwo ko ngo yasabye imbabazi zo gufungurwa ngo kuko n’Urukiko nyafurika rw’uburenganzira bwa muntu rwari rwemeje ko yarenganyijwe. Mu kiganiro musanga munsi hano, Padiri Thomas Nahimana na Gallican Gasana, baratanga ibitekerezo kuri uyu mwuka utari mwiza hagati ya Paul Kagame na Victoire Ingabire Umuhoza: