Partager/Share/Sangiza
Rex Tillerson, wari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga kugeza 13/3/2018

 

13/3/2018, Emmanuel Senga

@sebusenga

Ni icyo bita mu itangazamakuru inkuru ishyushye: Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Rex Tillerson yasimbujwe uwari uyoboye CIA, Bwana  Mike Pompeo. Ibi bije bikurikira uruhererekane rw’abegura n’abeguzwa muri Guverinoma ya Trump, aho abari bariyemeje kumufasha bagenda bagamburuzwa n’imikorere ye.

Twibutse ko Rex Tillerson yari akubutse muri Afurika, mu ruzinduko rw’akazi. Inkuru ubwayo ntabwo itangaje, kuko hari hashize igihe aba bagabo bombi berekana ko bafite ibyo banyuranyaho mu myumvire y’ibibazo, cyane cyane ku kibazo cya Koreya ya ruguru, aho Tillerson we yifuzaga ko habaho imishyikirano hagati y’ibihugu byombi. Aho kunyura inzira ya dipolomasi, Trump we yumvaga yarata ibigango kuri  Kim Jung Un.

Mike Pompeo, wayoboraga CIA akaba asimbuye Rex Tillerson 13/3/2018

Nk’uko bisanzwe Trump yabasimburanyije abinyujije kuri twitter.

Gina Haspel, usimbuye Mike Pompeo mu kuyobora CIA

 

Turakomeza gukurikirana izi nkuru.