Partager/Share/Sangiza

05/11/2017, Ubwanditsi

Mu itangazo ryo kuwa 09 Nzeli 2017, ryashyizweho umukono na Aloys Simpunga rigira riti: « amashyaka ya politiki nyarwanda aharanira impinduka ya demokarasi mu Rwanda, amashyirahamwe nyarwanda adaharanira inyungu yo muli Société Civile, n’izindi mpirimbanyi ziharanira impinduka z’imiyoborere mu Rwanda, bahuriye i Buruseli mu Bubiligi taliki ya 09 Nzeli 2017, bashyiraho urwego ruhoraho bazajya bahuriramo bagafatanya imirimo yo kuzageza u Rwanda kuri demokarasi nyayo binyuze mu nzira y’amahoro.

Urwo rwego bafatanirizamo gukora izo mpinduka mu Rwanda barwise: Urwunge rw’Amashyaka, Amashyirahamwe n’Abaharanira Impinduka ya Demokarasi mu
Rwanda tugenda twita mw’ijambo rimwe, URWUNGE. Basanze rero aho ibintu bigeze mu Rwanda hakwiye URWUNGE. Urwunge rwo kwunga abanyarwanda baciwemo ibice, Urwunge rwo kwunga imvune z’imibili n’izo imitima abanyarwanda bamaze igihe bavunwa n’ubutegetsi bubica bukabicira ababo, bukabambura ibyabo bubishyira mu masosiyete yabwo na konti zabwo mu mabanki y’amahanga, Urwunge ruzunga abanyarwanda n’ubuyobozi kuko abanyarwanda batakarije icyizere ubuyobozi kuva mu mateka ya kera aho ubuyobozi butashoboye kububakira amahoro n’iterambere birambye. Urwunge ruzunga u Rwanda n’amahanga aho ubuyobozi buriho bumaze kugirwa rubebe abandi bayobozi bakaba batagishaka no kuruhereza akaboko mu ndamukanyo. Uwashaka yakwongeraho n’izindi mpamvu
amagana zigaragaza ko u Rwanda n’abanyarwanda aho bageze aha, icyo bakwiye cyari URWUNGE. »

Muri iki kiganiro Emmanuel Senga na Jean-Claude Mulindahabi barabaza Aloys Simpunga, aho imigabo n’imigambi y’urwo rwunge igeze ishyirwa mu bikorwa, inzitizi, n’uko bari kuzibonera umuti kugira ngo babashe kugera ku byo biyemeje;