Partager/Share/Sangiza

09/10/2018, Deo Kabano

Hamaze iminsi hari impaka z’urudaca kubirebana na kandidatireya Mme Louise Mushikiwabo ku mwanya w’umuyobozi mukuru w’umuryango uhuza ibihugu bivuga ururimirw’igifaransa, aho benshi bemeza ko ingamba uwo muryangoushingiyeho zirebana n’uburenganzira bwa muntu, ukwishyiraukizana muri demokarasi, imiyoborere myiza, no gushimangiraururimi rw’igifaransa mu mashuli, byose babona u Rwanda rutabyujuje, kubw’izo mpamvu rukaba atarirwo rwari rukwiyegutanga umu kandida.

Uko mbibona: uyu mwanya uharanirwa na madamu Mushikiwabo ni umwanya wa politike ukomeye mu rwegompuzamahanga nubwo mu mahame bitawugaragaza gutyo. Ariko umuntu uhagarariye OIF aba afite uruvugiro rukomeyekuko aba avugira ibihugu hafi bigera kuri 84, bityo mu rwegorwo gushyigikira cyangwa kwanga ingamba zigenga iyi si uyumuryango ukaba ufite uruvugiro.

Wakwibaza uti kukiubufaransa dusanzwe tuzi ko butabanye neza n’u Rwanda bwarushyigikiye kuri uyu mwanya. Icya mbere nuko icyoubufaransa bureba atari u Rwanda ahubwo ari ukureba ahobwahera ngo bwongere bureshye afurika, bityo bwongere isurayarwo muri afurika aho busa nk’ubwasatiriwe cyane n’ibindibihugu by’ibihangange nka Amerika, ubushinwa ndetsen’uburusiya. Ibyo bihugu bikaba bisa nk’ibiri mu ntambaray’ubutita yo kurwanira afurika bireba umutungo kamere wayon’amasoko ajyanye n’ishoramari, niyo mpamvu bisank’ibyirengagiza ibirebana n’iyubahirizwa ry’uburenganzirabwa muntu, kuko umuntu bo bareba ni uwiwabo bazashyiraumusaruro bakuye muri afurika, naho umunyafurikantabashishikaje.

Ibi nibyo perezida macron yakoze ashyigikirakandidatire ya Mushikiwabo. Iyi mpamvu rero itangwa irebanan’uburenganzira bwa muntu nta buremere bazayiha cyane cyaneko n’ibindi bihugu bitari bicye muri afurika bifite icyo kibazobityo bikaba bitazarwanya ibyo bizi neza ko nabyo bikora. Ikindi nuko bizagora Madamu Michelle jean kuzana iyo ngingokandi yarakoranye muri iyi manda ye na za guverinoma zifiteabayobozi  bakoresha igitugu. Nubwo bwose kandi bilan ye abenshi bemeza ko ari nziza, ariko azahura n’ibibazo bibiriby’ingutu, icya mbere akaba aruko ubufaransa bushaka byanzebikunze kubona iturufu bwitwaza muri afurika biciye muri OIF, bityo bikaba bishaka umunyafurika  icya kabiri Kanada Madamu Jean akomokamo ikaba nayo ubu iri kureshya amajwiy’abanyafurika ngo bazayitorere kubona umwanya uhoraho mu kanama gashinzwe amahoro ku isi, kubw’izo mpamvu ikabaitaziteranya na afurika irwanya umukandida wayo.

Nkaba rero njyewe mbona Madame Michelle Jean ashoborakuzavanamo kandidature ye kugira ngo Canada ivanwe mu isoni. Naho Mushikiwabo we akaba ashobora gutambuka mu gihe nta kindi gihugu cya Afurika kizanye undi mu kandida kumunota wa nyuma, ibintu bishobora guha ubufaransa kwivanamu isoni yo kuzasobanura uburyo bwashyigikiye umu kandidauva mu gihugu kidashyira mu bikorwa ingamba n’imwemuzigenga OIF. Kuko icyo gihe bwaba bubonye andi mahitamo.

Tubitege amaso