Partager/Share/Sangiza

Tariki 20/09/2017, Jean-Claude Mulindahabi

Boniface Twagirimana Visi-Perezida wa 1 wa FDU na bagenzi be imbere y’urukiko tariki ya 20/09/2017. Ifoto (c) Igihe

Kuri uyu wa gatatu nibwo abantu icyenda barimo Visi-Perezida wa FDU Inkingi Boniface Twagirimana bagejejwe imbere y’urukiko nyuma y’ibyumweru bibiri batawe muri yombi. Inzego z’ubutegetsi zibashinja ko ngo baba bari mu gikorwa cyo gufasha imitwe y’ingabo zikorera mu gihugu gihana imbibi n’u Rwanda, Polisi ikaba itavuga izina ryacyo. Uretse Twagirimana, abandi ni Papias Ndayisenga, Janvier Twagirayezu, Gratien Nsabiyaremye, Evode Mbarushimana, Léonille Gasengayire, Norbert Ufitamahoro, Fabien Twagirayezu na Ernest Nkiko.

Ikinyamakuru « Igihe » cyatangaje ko mu masaa yine za mu gitondo ari bwo bahingukijwe imbere y’urukiko. Ngo abunganizi bahise basaba ko babanza kuvugana n’abo baburanira kuko batari barigeze babasha kuvugana na bo nyuma y’ibazwa ryabo n’ubugenzacyaha. Cyakora ngo bane muri bo nta bunganizi bari bafite. Umucamanza yabasomeye ibyo baregwa bihanwa n’ingingo ya 459 n’iya 461 zo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Izo ngingo ziteye gutya:

Ingingo ya 459: Irema ry‟umutwe w‟ingabo bitemewe
Umuntu wese urema umutwe w‟ingabo cyangwa akabisembura cyangwa akagirana amasezerano na zo, abikoresheje impano, igihembo, iterabwoba, igitugu, abigirira gushyigikira igitero cy‟intambara cy‟ingabo zindi zitari izemewe z‟igihugu, ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n‟itanu (15).
Umuntu wese wemera, ku bushake, kwinjira cyangwa gutorerwa kujya mu ngabo zitari ingabo zemewe z‟igihugu, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10).
Ibyaha bivugwa mu gika cya mbere n‟icya kabiri by‟iyi ngingo bikurikiranwa biregewe cyangwa bitangiwe uruhushya n’Umushinjacyaha Mukuru cyangwa Umushinjacyaha Mukuru wa Gisikare hakurikijwe imiterere y‟icyaha
Ingingo ya 461: Icyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa Perezida wa Repubulika
Umuntu wese:
1° ukora icyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa cyo kubuhirika akoresheje intambara cyangwa izindi mbaraga zose ;
2° ukora, muri iyo migambi ivugwa mu gaka ka 1ºk‟ikigika, icyaha kigamije kugirira nabi Perezida wa Repubulika ;
ahanishwa igifungo cya burundu.

Ikinyamakuru « Igihe » cyatangaje ko mu icyenda baregwa biriya byaha, umunani babihakanye, umwe gusa Papias Ndayishimiye akaba yemeye ko yafashwe agiye kujya gufasha mu mitwe y’ingabo itemewe, ariko ngo yahakanye inyito yo kurema umutwe.

Boniface Twagirimana na bagenzi be mu rukiko nyuma y’ibyumweru 2 bafungiwe muri kasho n’amapingu amanywa n’ijoro

Visi-Perezida wa FDU Inkingi Boniface Twagirimana yavuze ko uburyo bwo kubafata, gusaka no gufungwa binyuranyije n’amategeko y’u Rwanda kuko batemerewe gusurwa cyangwa guhura n’abavoka (abunganizi). Ikindi yavuze kitubahirije amategeko ni uko bafashwe nta mpapuro beretswe zo kubata muri yombi nk’uko biteganwa n’amategeko. Uretse ibyo, yasobanuye ko bafungiwe mu kumba gato bagerekeranye kandi bari mu mapingu amasaha 24/24.

Ikinyamakuru « Igihe » cyatangaje ko ku munsi wa none haburanywe ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo.