Partager/Share/Sangiza

22/10/2017, Ubwanditsi

Callixte Sankara Nsabimana yari muri RNC kuva mu w’2013

Mu kiganiro musanga ku mpera z’iyi nyandiko, Callixte Nsabimana uzwi cyane ku izina rya Sankara yagiranye na Jean Damascène Ntaganzwa kuri Radio Inyenyeri, asobanura impamvu yatumye asezera mu Ihuriro nyarwanda RNC. Uyu mugabo ugaragara nk’umwe mu babajwe n’ibibazo by’u Rwanda kandi akaba aharanira impinduka, asobanura ko kuri we abona inzira zose zananiranye; ko mbese asanga nta yindi isigaye uretse umuheto. Asobanura ko abona iminsi yicuma, ibintu ntibyihute kandi abanyarwanda bari mu kaga. Avuga ko asezeye muri RNC, ariko akaba akomeje guharanira impinduka nk’abandi bayinyotewe ndetse akongeraho ko abona n’iyo RNC avuyemo na yo ngo ikenewe muri iyo mpinduka. Sankara arasaba cyane cyane urubyiruko kumva ko rushobora kugira uruhare muri iyo mpinduka.

Callixte Sankara avuga ko iby’amashyaka , kugeza ubu ngo bitagaragaza ibikorwa bifatika muri yo mpinduka, ngo akaba asanga uruhare nyarwo ngo rwaturuka ku kwishyira hamwe ku imitwe y’ingabo yakora iyo mpinduka. Sankara asoza avuga ko iyo abona abarengana mu gihugu, akabona nka mama Diane (Adeline Rwigara) ashorewe aboshye mu mapingu, ngo biramubabza cyane akibaza icyo we Sankara amaze. Ngibyo ibituma yumva ko yahaguruka agakora ibirenze ibyo yakoraga uyu munsi. Callixte Sankara ari mu barwanye urugamba rwafashe ubutegetsi muri Nyakanga 1994. Asobanura ko yinjiye muri RNC mu w’2013.