Partager/Share/Sangiza

06/05/2018, Ubwanditsi

Ku itariki ya 01 Gicurasi 2018, nyuma y’icyumweru n’igice baragose inkambi ya Kiziba, abashinzwe umutekano mu Rwanda bayinjiyemo, barasa ku mpunzi, hari abishwe, nubwo umubare ndakuka utaramenyakana, ariko kuri ubu havugwa batatu. Abandi muri zo mpunzi, barakomeretse, abandi bakwira imishwaro. Iki gikorwa giteye ubwoba, cyaje gikurikiye ikindi gisa nk’icyo cyari cyabaye ku itariki ya 22 Gashayantare 2018, ubwo na none impunzi zaraswagaho ziri mu myigaragambyo i Karongi aho zari zagiye ku cyicaro cy’Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi HCR? zikaba zari zigamije kugezayo ibibazo zari zifite, zisaba ko byabonerwa umuti. Icyo gihe gihe abarenga icumi barishwe abandi barakomereka. Muri ibi bikorwa byombi, hari abafashwe barafungwa, na n’ubu baracyari mu munyururu. Mu byo izi mpunzi zasabaga, harimo gukemura ikibazo cy’ifunguro ryari ryagabanutse, hakanabamo ko hari izasabaga kujyanwa mu kindi gihugu, ndetse hari n’abagaragaraje ubushake bwo gusubira mu gihugu cyabo.

Muri iki kiganiro CCSCR irahamagararira abategetsi kutongera guhohotera impunzi, ikanibutsa HCR gukora icyo ishinzwe, ariko cyane cyane bagasaba abanyarwanda guharanira ko uburenganzira bw’ikiremwamuntu bwakubahirizwa mu Rwanda. Abatumirwa ni Aloys Simpunga Perezida wa CCSCR, na Ambasadaderi Jean Marie Vianney Ndagijimana Visi-Perezida wa CCSCR. Barasubiza ibibazo bya mugenzi wacu Jean-Claude Mulindahabi: