Partager/Share/Sangiza

26/02/2018, Ubwanditsi

Mu kiganiro, musanga munsi hano, CCSCR (Cadre de Concertation de la Société Civile Rwandaise) Inama Mpuzabikorwa ya Sosiyete Sivile Nyarwanda yibutsa uko izi mpunzi zageze mu Rwanda, ibibazo zahuye na byo, icyatumye zihaguruka zigakora imyigaragambyo zigamije gutanga ubutumwa bukubiyemo akababaro kazo ku cyicaro cya HCR ku ntara y’Iburengerazuba ku Kibuye. CCSCR isobanura ko bigayitse kandi bibabaje kubona nta gisubizo gifatika HCR (Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi) yazihaye, bikaba binagayitse binababaje kubona zarahohotewe n’abitwa ko bashinzwe umutekano kugeza n’aho bazirasa, bamwe bakaba barahasize ubuzima. CCSCR ikavuga ko buri munyarwanda yaharanira ko igihugu cye kigera ku buyobozi bwiza kuko ari wo muti nyawo wo kwivana mu karengane n’ibindi bibazo bibugarije, bikananyuzamo bikototera n’akarere.

Abatumirwa ni Aloys Simpunga, Perezida wa CCSCR, na Visi-Perezida wa CCSCR Amb. Jean Marie Vianney Ndagijimana. Ibibazo binyuranye barabibazwa na mugenzi wacu Jean-Claude Mulindahabi: