Partager/Share/Sangiza

Tariki ya 19/09/2017, Ubwanditsi

Diane Rwigara ashorewe n’abapolisi bamwuriza imodoka

Nubwo kubasha gutelefona bisa nk’ibidashoboka, kuri uyu wa mbere Diane Shima Rwigara yabashije kuvugana na Radiyo Ijwi ry’Amerika (VOA) abasobanurira akaga we na murumuna we Anne Rwigara ndetse na mama wabo Adeline Rwigara barimo umunsi ku wundi. Ngo buru munsi mu gitondo Polisi irabatwara, bakirirwa kuri CID, bakabasubiza mu rugo saa munani z’ijoro.