Partager/Share/Sangiza

02/05/2018, Ubwanditsi

Ejo kuwa kabiri tariki ya 01/05/2018, impunzi z’abakongomani zisanzwe mu Nkambi ya Kiziba zatabaje hirya no hino zimenyesha ko inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda zabateye mu nkambi zibarasaho, bakwira imishwaro. Izo mpunzi zivuga ko hari abashobora kuba barapfuye abandi benshi bagakomereka. Si ubwa mbere izo mpunzi zirashweho kuko no mu kwezi kwa kabiri izo mpunzi zari zarashweho n’izo nzego, mu gihe impunzi zari zagiye i Karongi mu myigaragambyo zigira ngo zigeze ibbazo byazo ku cyicaro cya HCR.

Mu bibazo zari zifite harimo no kuba zitari zigifite ibizitunga bikwiye nibura impunzi. Harimo kandi n’icyifuzo zari zifite cyo gusubira mu gihugu cyazo. Icyo gihe, aho guhabwa ibisubizo zashakaga, ahubwo zarashushubikanyijwe ziraswaho ndetse abasaga 10 baricwa, abandi barakomereka ndetse hari n’abafunzwe kugeza na n’ubu. Ejo rero, abantu barumiwe bumvise ko izo mpunzi bongeye kuzirasaho.

Depite Enoch Kabera yamaganiye kure icyo gikorwa cyo guhohotera impunzi, ubwo yaganiraga na Serge Ndayizeye kuri Radiyo Itahuka: