Partager/Share/Sangiza

18/12/2017, Ubwanditsi

Nk’uko munabisanga mu nkuru ibanziriza iyi, ikab yateguwe na Clara Simbi, mu ijambo yagejeje ku rubyiruko n’abari bakoraniye mu nama yiswe « Youth Connect Convention 2017 »,  P.Kagame yabwiye urubyiruko ko bikwiye kwemera kunengwa kuko ari byo bituma abantu bakosora ibitagenda neza. Nyamara, akivuga ayo magambo, yabaye nk’uwivuguruza, asobanura ko atiyumvisha ukuntu abanyamahanga bamunenga banamubwira ibyo akwiye guhindura. Depite Enock Kabera arasobanura uko amaze kubona P.Kagame muri iyi myaka amaze ku butegetsi. Ngo nyuma yo kumutega amatwi no kwitegereza imyitwarire ye, asanga arimo abantu batatu batandukanye kandi bahabanye. Depite Enock Kabera arerekana ingaruka zabyo, kandi agatanga ingero. Depite Kabera yagiye ahura na P.Kagame. Baravuganye. Arasobanura icyari cyatumye babasha kuvugana n’icyabivuyemo. Depite Kabera yabaye mu Ntekonshingamategeko y’u Rwanda nyuma ya Jenoside. Byinshi mu byo avuga, asobanura ko yabihagazeho, cyane cyane ko na we yitangaho urugero ku byamubayeho nk’uko munabisanga muri iyi « vidéo »: