Diane mu mwenda w’iroza w’imfungwa yagaruwe mu rukiko ntiyaburana, na ho Adeline ntiyahageze kubera uburwayi
07/11/2017, Ubwanditsi
Diane Shima Rwigara yagaruwen mu rukiko yambaye umwenda w »iroza w’imfungwa ariko asaba ko ataburanishwa ubwo umwunganira Pierre Celestin Buhuru atabashije kuza. Uburanira Adeline Rwigara, umunyamategeko Gatera Gashabana yasabye ko urubanza rwasubikwa kuko uwo yunganira arwaye. Ubushinjacyaha bwo bwanenze ko uwunganira Diane Rwigara yabuze mu rubanza ntatange n’impavu zifatika, kubw’ubushinjacyaha « ngo yasuzuguye urukiko » kandi ariwe wanatanze icyo ikirego cyo kujurira. Abacamanza bagiye kwiherera, noneho bagarutse banzura ko ku mpamvu z’uko Adeline Mukangemanyi atabonetse kubera uburwayi na Diane Rwigara udafite umwunganira, urubanza rusubitswe rukazasubukurwa tariki ya 16 Ugushyingo, ni ukuvuga kuwa kane w’icyumweru gitaha.
Inkuru ya VOA mu majwi:
Laisser un commentaire
Vous devez être connecté·e pour rédiger un commentaire.