Partager/Share/Sangiza

18/07/2019, Clara Simbi

Diane Rwigara, Umuyobozi wa MSP Itabaza

 

Mu ibarwa musanga munsi hano, Diane Shima Rwigara, umuyobozi wa Muvoma y’Agakiza ka Rubanda, Itabaza (Mouvement pour le Salut du Peuple), abwira Perezida Paul Kagame ko bikomeje gutera impungenge kubona abacitse ku icumu rya jenoside bakomeza kwicwa ndetse agatanga n’ingero zigaragarira mu rutonde.

Abwira Kagame ko imiryango yakabaye ivuganira abacitse ku icumu nka CNLG na Ibuka ko itabasha kubikora, bityo we nk’umunyarwanda akaba abona ko ako karengane atari ako kurebera.

Diane Rwigara asobanura ko yibanze ku bacitse ku icumu u gihe hasozwa icyunamo no kwibuka mu gihe cy’iminsi 100, ariko ko mu Rwanda abicwa bari mu moko yose, ndetse na byo abitangira ingero. Diane Rwigara arasaba ko ubugizi bwa nabi bwahagarara.