Partager/Share/Sangiza

ACP Theos Badege, Umuvugizi wa Polisi (ifoto ya Samuel Ngendahimana)

12/1/2018, Emmanuel Senga

@sebusenga

Mu minsi ishize, bitari kera mu mwaka wa 2016, u Rwanda rwatakambiraga FMI/IMF, cya kigega cy’isi  gishinzwe imikurikiranire y’imikoreshereze y’imari z’ibihugu, rucyaka icyo twari twise ikirarane (Ngarambe Joseph na Emmanuel Senga), kugira ngo rubashe guhangana n’ibibazo rwari rufite mu rwego rw’ubukungu, kubera ko rwari rusigaranye icyo gihe amafaranga yo gutumiza ibintu mu mahanga atashoboraga kurenza amezi ane, iyo baramuka batabonye icyo kirarane. Bivuga ko byihutirwaga kukibona (Minisitiri Claver Gatete).

Mu nyandiko ngufi nari nabagejejeho mu gifaransa, ngira icyo mvuga kuri ubwo bukene, « Le miracle économique du Rwanda ne cesse de s’éffondrer.

noneho igihugu cyari gitinyutse kuvuga, nabagezagaho ibintu bituma kiriya gihugu kugifasha, ari nko gutokora ifuku, wa mugani wa Rwigema Pierre Célestin, ubwo yishongora ku banyaruhengeri, abumvisha ko kubabuza gucumbikira abitwaga abacengezi, ko kwari ukogosorera mu rucaca, akabaninguza iyo mvugo, agira ati « kubagezaho gahunda za Leta no kubabuza ibyo mukora, ni nko gutokora ifuku », imvugo isuzugura ishaka kumvikanisha ko batajya bumva na rimwe. Aha mbonereho kubwira abiyita abayobozi ko bagomba kugenzura ururimi rwabo, kuko ijambo risohotse mu kanwa kabo rirakurikiranwa.

Muri iyo nyandiko, nagaragazaga ko u Rwanda kwirirwa urufasha, kandi rwo rushaka kwiyerekana ko ari igihugu gikomeye, ndetse ngo cy’igihangange mu Karere, bityo kikanabiheraho cyigwizaho igisirikare n’ibibunda bitagira ingano, na byo byari ibintu Ikigega Mpuzamahanga cyagombaga kugenzura, kigasaba ko abo basirikari bagabanywa. Impamvu kandi zirumvikana, kuko uko igihugu kigenda kizamura mu ntera abasirikari, cyane cyane abofisiye, kigenda kibatangaho amafaranga menshi ajyana n’ayo magarade baba bazamuweho, kimwe n’uko baba banagomba kubona ibyo bita inyungu zijyanye n’urwego rwabo: amacumbi, amamodoka, itumanaho, abakozi, amafaranga yo kwakira abashyitsi n’ibindi byose, bituma rero ingengo y’imari ibagenerwa igenda yiyongera, bikarangira ihindutse umutwaro ku gihugu no ku baturage.

U Rwanda nk’igihugu ubu kirimo guhura n’ibibazo by’ubukungu, iyaba cyari gifite ubuyobozi nyabwo, atari kariya gatsiko kiyemeje kwikubira umutungo wose w’igihugu, iki si cyo cyari igihe cyo kwerereza abasirikari mu ntera:  

Mu bihugu bizi demokarasi n’iterambere, ibyemezo nk’ibi byakagombye kugibwaho impaka mu nteko ishinga amategeko, ihagarariye rubanda, maze ikareba niba igihe cyaba ari icyo ngo abasirikari n’abapolisi bazamurwe mu ntera. Ariko turabizi Inteko ishinga amategeko ikora ibyo ibwiwe na Kagame.

 Nta n’inzego z’ubutegetsi zindi zikora, ijambo ry’umuntu umwe, Kagame, ni ryo kamara. Muri iki gihe rero atangiye [Kagame] kwikanga ko noneho ashobora guterwa, bibaye ngombwa ko ashimisha abo akeka ko bazamurwanirira bakamupfira, aberereza mu ntera kugira ngo abashimishe. Ariko nkeka ko bidahagije, kuko kubazamura mu ntera nta cyo bibahinduraho: bamaze kurambirwa gutegekwa nk’abakozi bo mu rugo, afunga igihe cyose abishakiye, akubita iyo ashaka kwinanura imitsi, ateranya hagati yabo ngo banekane, bityo bimworohere kubakurikirana atavunitse, mbese na bo bagomba kuba bafite iyindi myumvire. Aya magarade ntiyabuza ushaka kuba umugabo w’ingirakamaro kutaba we. Ni ugutegereza tukareba.

Ibibazo biri muri kiriya gihugu kigendera ku kinyoma n’iterabwoba, nta wabivuga ngo abirangize, aha ni ugutunga agatoki gusa, kugira ngo twese dutekereze icyo igikorwa nk’iki kiba kivuze ku banyarwanda. Ndabona nta kindi umuntu yavuga usibye kumirwa, kugeza igihe abanyarwanda bazashobora kwishyiriraho ubutegetsi bukorera abaturage,  butibanze gusa ku nda z’abitwa ko babayobora. Haracyari inzira ndende, ariko bizashyira bigerweho, kuko amaherezo y’inzira n’ubundi ni mu nzu. Bitinde bitebuke rero ubutegetsi buzahinduka ku neza y’abaturage b’u Rwanda.