Partager/Share/Sangiza

14/09/2020, Ubwanditsi

Ku itaraiki ya 31 Kanama 2020, Urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda, RIB (Rwanda Investigation Bureau) rwatangaje ko rwataye muri yombi Paul Rusesabagina, umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi, ndetse ruramwerekana imbere y’itangazamakuru. Paul Rusesabagina ni Perezida w’ishyaka PDR Ihumure, rikaba ari rimwe mu mashyaka agize impuzamashyaka yitwa MRCD Ubumwe. Mu byo ubutegetsi bw’u Rwanda bumushinja harimo iterabwoba. RIB ntiyasobanuye aho yamufatiye, n’itariki yamufatiyeho. Abo mu muryango wa Rusesabagina bavuze ko bwa nyuma bavugana na we yari i Dubaï, tariki ya 27 Kanama 2020.

Paul Rusesabagina yamenyekanye cyane nk’umwe mu babashije gufasha abahigwaga mu gihe cya jenoside yo muri 94 mu Rwanda, aho yacumbikiye abantu basaga 1200 muri Hôtel des mille collines i Kigali. Ibi yabiherewe amashimwe yo mu rweho mpuzamahanga, ndetse kuva aho afatiwe, imiryango n’amashyirahamwe, na bimwe mu bihugu birasaba ko yarenganurwa. Human Rights Watch (HRW) Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu umaze gutangaza ko ibyo ubutetegtsi bw’u Rwanda bwakoreye Paul Rusesabagina ari ishimutwa, ntibitandukanye kandi n’ibyemezwa na zimwe mu mpuguke mu mategeko. Ni byo Maitre Cikuru Mwanamayi adusobanurira mu kiganiro musanga munsi hano. Me Cikuru ni avocat mu rugaga rw’abunganira ababuranyi mu Bubiligi.