Partager/Share/Sangiza

27/09/2017, Clara Simbi

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente. Ifoto (c) Igihe

Ni ku nshuro ya mbere Minisitiri w’Intebe mushya Dr Edouard Ngirente agejeje ijambo ku Nteko Nshingamategeko asobanura ibyo guverinoma ayoboye izashyira mu bikorwa muri iyi manda ya gatatu ya Perezida Paul Kagame. Iri jambo muri bwumve hasi hano, rikubiyemo gahunda ya guverinoma muri iyi myaka irindwi iri imbere, ni ukuvuga kuva uyu mwaka wa 2017 kuzageza mu wa 2024. Minisitiri w’Intebe yarivugiye imbere y’Inteko Nshingamategeko imitwe yombi (uw’abadepite n’uw’abasenateri).

Mu mvugo arategwa, ntawamenya niba ari ukubera ko ari imihini mishya (ngo « imihini mishya itera amabavu »). Dr Ngirente, muri iyi « discours » ye, arasa n’ufite igihunga (impumpu). Muze kumutega amatwi. Nk’uko bigaragazwa n’impamyabushobozi y’ikirenga n’imirimo yakoze, ni intiti. Cyakora, politiki no kuba intyoza ntarabyerekana; biragoye no kumenya niba bizageraho bikaza, nyamara ni ngombwa kuri uriya mwanya, ni ngombwa muri politiki. Mu nyandiko mugenzi wacu Mulindahabi yashyize kuri uru rubuga umunsi Dr Ngirente arahira, yavuze ko nyuma ya Faustin Twagiramungu, aba Minisitiri b’Intebe bakurikiyeho bose (Pierre Célestin Rwigema, Bernard Makuza, Pierre Damien Habumuremyi, na Anastase Makuza) bagaragaje gutwarira iyo rigoramiye, akibaza niba uyu mugabo utari warigeze agaragaza ibitekerezo mu ruhame muri politiki, niba hari icyo azarusha abo bane bamubanjirije.

Mu ijambo yavuze ejo, Dr Ngirente arasobanura ko iyo gahunda ishingiye ku gushyira mu bikorwa ibyateguwe na FPR Inkotanyi na Perezida Kagame kuko ari we watsinze amatora. Dr Ngirente anasobanura ko iyo gahunda ishingiye ku bindi byemezo guverinoma yiyemeje gushyira mu bikorwa haba ku rwego rw’igihugu nko ku bijyanye n’icyerezo 2020, haba no ku rwego mpuzamahanga, nko ku bijyanye n’icyerekezo cya AU 2063 n’icya EAC 2050.

Reka nsoreze na none ku gace k’inyandiko ya mugenzi wacu yasohoye kuya 30/08/2017. Aragira ati: « Dr Ngirente, ni umuhanga wo mu bureau, ariko se azanabasha kubura amaso, arebe n’ibibazo by’akarengane k’abaturage? Nabasha se kubibona, azatinyuka kugira icyo abikoraho. Baca umugani ngo « ntawuvuma iritararenga »; ariko bakanongeraho ngo « ibijya gushya birashyuha ».

Mwakumva ijambo yarivuze ejo tariki ya 26 Nzeli 2017 ku Kimihurura mu ngoro y’Intekonshingamategeko: