Partager/Share/Sangiza

28/09/2017, Jean-Claude Mulindahabi

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 27/09/2017, Dr David Himbara na Major Robert Higiro batanze ubuhamya mu Ntekonshingamategeko y’Amerika ku bibazo u Rwanda rurimo. Ubu buhamya babutangiye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika. Berekanye ibibazo mu rwego rwa politiki, nko gufunga abatavugarumwe n’ubutegetsi, ubwicanyi, iburirwirengero ry’abantu, ibibazo byo kubangamira ubwisanzure mu bitekerezo, kunyereza umutungo w’igihugu, ruswa, n’akandi karengane gaterwa n’ubutegetsi bw’igitugu bukandamiza abenegihugu.

Dr Himbara yibanze ku ngingo ya demokarasi, aho yerekanye ko Itegekonshinga ryakorewe ibya mfura mbi mu w’2015, ubwo ryahindurirwaga umuntu umwe, ari we Jenerali Paul Kagame, wahawemo inzira yo kuba yakwiyamamaza kuzageza mu w’2034, nyamara Itegekonshinga yari yararahiriye ritaramwemereraga kurenza manda ebyiri. Dr Himbara avuga ko muri iryo Tegekonshinga bahindaguye, banashyizemo ingingo y’114, ivuga ko mu gihe Perezida wa Repubulika avuyeho adashobora gukurikiranwa ku byaha yakoze akiri umukuru w’igihugu. Dr Himbara avuga ko ibyo ari umuco wo kudahana wimikiwe Perezida, akongeraho ko nta kindi gihugu cyo ku isi gikorwamo ibintu nk’ibyo, ndetse yavuze ko no muri Koreya y’Epfo ibyo bitabaho kandi ari kimwe mu bihugu bifite igitugu gikabije.

Dr David Himbara anavuga ku kibazo cy’inyerezwa ry’umutungu w’igihugu, aho ishyaka riri ku butegetsi na perezida waryo Paul Kagame bikubiye ibyiza by’igihugu, ku buryo ruswa no kunyereza ibya rubanda babikora uko bishakiye kuko ntawushobora kubakurikirana.

Major Robert Higiro yibanze ku bibazo by’ihohoterwa ry’abatavugarumwe n’ubutegetsi, aho bamwe bafungwa, abandi bakicwa iyo batabashije guhunga. Major Higiro yerekanye ko icyo kibazo gikabije gukomera kuko hari n’abo ubwo butegetsi bukurikira iyo bahungiye bukabicirayo, iyo badacungiwe umutekano. Na we yashimangiye ibibazo byo kunyereza iby’igihugu kandi yerekana ibimenyetso.

Uretse abo banyarwanda, muri iki kiganiro harimo n’abanyamahanga, na bo basobanuye uko babona ibibazo byugarije u Rwanda. Muri abo banyamahanga, nk’uko mugiye kubikurikira munsi hano, harimo n’aberekana bimwe mu byo babona byatewemo intambwe, ariko nyine ntibinabuze ko berekana ko imiterere y’ubutegetsi muri rusange ibangamiye ikiremwamuntu.

Ikiganiro kiri mu rurimi rw’icyongereza: