Partager/Share/Sangiza

27/05/2019, Jean-Claude Mulindahabi

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 29 Gicurasi 2019, Dr Joseph Nkusi araba ari mu bujurire imbere y’umucamanza. Dr Joseph Nkusi afunze kuva mu kwezi k’Ukwakira 2016. Icyo gihe, Dr Nkusi yari avanywe muri Norvège aho yakaga ubuhungiro. Yakatiwe imyaka 10 yose, mu rubanza rwaciwe n’Urukiko rukuru rwa Kigali tariki ya 29 Werurwe 2018. Yashinjwe kugumura abaturage, kwandika ibihuha, anashinjwa guhakana Jenoside, cyakora iki cyaha cyo guhakana jenoside cyaje kuvanwaho. Eric Udahemuka bashinganye ikinyamakuru « Shikama » aravuga ko azira gusa kuba yaranengaga ibitagenda neza mu butegetsi bwa Paul Kagame.

Ikiganiro Eric Udahemuka yagiranye na mugenzi wacu François-Xavier Nzabamwita: