Partager/Share/Sangiza

20/12/2018, Jean-Claude Mulindahabi

Munsi hano, murahasanga ikiganiro, Dr Pierre Munyaneza atangamo ibitekerezo, aho yerekana, ibyo asanga kuri we, bitera igihugu cy’u Rwanda guhora mu bibazo. Ni ikiganiro cya kabiri atugejejeho, ni intangiriro cyangwa intango abantu baheraho bakazaganira kurushaho; si ukubabwira amahame, ahubwo ni ukubibasangiza kugira ngo iyi ngingo abashaka kuzayiganiraho, tuzabahuze mu biganiro bizakurikiraho bityo habe kuzuzanya, kungurana ibitekerezo, kugorora ahashobora kuba kwibeshya, gushimangira ibyo mwaba mwemera, no gutanga umuganda w’ibitekerezo mu muryango nyarwanda kuri iyi ngingo. Ntawuhejwe. Nyuma yo gutega amatwi, urubuga namicro birabafunguriwe.