Partager/Share/Sangiza

20/12/2017, Faustin Kabanza

Bamwe mu bategetsi b’u Rwanda ku « mvugo bahuriyeho »

«  Iyo abategetsi batukana baba bashotora abaturage ku bushake ngo basuzume aho abaturage bageze mu gukomeza kubatinya. Uko abaturage barushaho guceceka no kudakopfora biha ikizere abo bategetsi ».

Muri iyi minsi twakomeje kumva imvugo zitukana cyangwa sizebanya zikoreshwa na bamwe mu bategetsi ndetse harimo n’abo mu nzego zo hejuru.

Mu bihugu byateye imbere, ntabwo umutegetsi yakwihandagaza ngo atuke umuturage kuko ubucamanza bushobora guhita bumukurikirana agahanwa. Ikindi nanone umutegetsi utukana aba yisuzuguza anasuzuguza ishyaka riri ku butegetsi akomokamo.  Amahirwe yo kungera gushyirwa ku butegetsi aba ayoyotse.

Mu bihugu bikennye kandi bitegekeshwa igitugu, abategetsi bakoresha imvugo itukana ikanasuzugura abaturage. Iyo mvugo akenshi iherekezwa n’ibikorwa by’urugomo. Imvugo n’ingiro biteye bityo biba byatekerejweho n’abategetsi. Ni zimwe mu ntwaro z’ubutegetsi.  Gutukana n’urugomo biba bigamije kwereka abaturage ko nta yandi mategeko abari hejuru, ko amategeko ari bo.

Iyo rero umuturage nawe ashatse gukoresha imvugo nk’iy’abo bategetsi, cyangwa agashaka kubasubiza, abo bategetsi bamushinja ibikorwa bihungabanya umutekano cyangwa bigamije guhirika inzego z’ubutegetsi. Nta gihe na kimwe abo bategetsi na bo bishinja guhungabanya umutekano kandi ahubwo ibikorwa byabo ari cyo bigamije!

Muri make, abategetsi b’igitugu ni bo bahungabanya umutekano w’abaturage ni ukuvuga umutekano w’igihugu (kuko abaturage ari bo gihugu) ntibakurikiranwe kuko nta yandi mategeko abaho uretse bo.

Iyo abategetsi batukana baba bashotora abaturage ku bushake ngo basuzume aho abaturage bageze mu gukomeza kubatinya. Uko abaturage barushaho guceceka no kudakopfora biha ikizere abo bategetsi.

Igitangaje rero ni uko iyo abaturage bashoboye guhangara no kwerekana ko batishimiye imyitwarire y’ubutegetsi bubahohotera, ubutegetsi burushaho kwikosora no kugendera mu nzira abaturage bifuza. Ariko iyo abaturage bahohoterwa n’ubutegetsi bagaceceka, ahubwo bakabushyigikira kabone n’ubwo bitabavuye ku mutima, ubutegetsi burushaho kubakandamiza kuko ari byo bibafasha kuguma ku butegetsi.

Ubutegetsi butiyizera ahanini ni bwo bukoresha imvugo itukana n’ibikorwa by’urugomo kuko  nta kundi bwabaho budakoresheje igitugu. Ni ubutegetsi buba butizera ko buzaramba. Abategetsi babaho nabi cyane mu mitima yabo kuko nta kizere bagira ku mibereho yabo y’ejo. Bahorana ubwoba bw’ejo hazaza kuri bo no kubabakomokaho.

Akenshi rero kugira inama  mwene ubwo butegetsi ntibiba byoroshye kuko buba bwarihebye kandi ntawe bugirira ikizere kabone n’aho waba uri incuti ya hafi. Uko iminsi igenda ni ko burushaho kwishora aho butazikura.

Kugira inama ubu butegetsi bikorwa amazi atararenga inkombe naho ubundi bwisama bwasandaye !

Ingero z’aho twumvise abategetsi batukana:

Jenerali P.Kagame Perezida w’u Rwanda

Louise Mushikiwabo, Minisitir w’ububanyi n’amahanga:

Depite John Rukumbura:

Dep. John Rukumbura watutse Kenneth Roth umuyobozi wa HRW

Evode Uwizeyimana (umunyamabanga wa Leta/MINIJUST):

Hari abavuga ko abategetsi bakoresha imvugo nyandagazi cyangwa batukana, bagomba gusezererwa bagasimburwa n’abarangwa n’imyifatire myiza. Faustin Twagiramungu wigeze kuba Minisitiri w’Intebe, ari mu bagaya ziriya mvugo.