Partager/Share/Sangiza

11/05/2018, Ubwanditsi

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo arateganya kwiyamamariza kuyobora Umuryango Mpuzamahanga w’abahuriye ku rurimi rw’igifaransa, OIF (Organisation Internationale de la Francophonie). Ibi arabiteganya mu matora ateganyijwe ku matariki 11 na 12 Ukwakira, uyu mwaka. Igihugu cy’Ubufaransa kiri ku isonga mu bifite ijambo muri uyu muryango. Ubutegetsi bw’u Rwanda n’Ubufaransa bamaze imyaka irenga 24 budacana uwaka. Nyamara, nk’uko byatangajwe mu kinyamakuru « Jeune Afrique », Perezidansi y’Ubufaransa ishyigikiye kandidatire y’uyu muminisiiri uri muri guvernoma ya Paul Kagame udahwema kwikoma igihugu cy’Ubufaransa agishinja ko bwaba bwaragize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi. Ibi birego, Ubufaransa burabyamagana bukavuga ko ari ukurengera no kwirengagiza ko mu gihe ibindi bihugu bikomeye ku isi byanze kujya gutabara muri jenoside, Ubufaransa ari cyo gihugu cyonyine mu bikomeye cyatabaye mu Rwanda.

Bitewe n’iperereza ryakozwe n’Ubufaransa ku gikorwa cy’iterabwoba cyo guhanura indege yahitanye Perezida Habyalimana, n’abo bari kumwe bose. LONI ivuga ko iki gikorwa ari cyo mbarutso ya jenoside (élément déclencheur du génocide). Kuba Ubufaransa bwarageze aho busohora manda zo gufata abasirikare ba FPR bakekwaho kiriya gikorwa cy’iterabwoba, byarakaje abategetsi b’u Rwanda, kuva icyo gihe umubano urakonja ndetse hafatwa n’ibyemezo buhutiyeho, nko guca inyigisho z’igifaransa mu mashuri yo mu Rwanda, kudaha uburenganzira uhagararariye Ubufaransa mu Rwanda, n’ibindi.

Mu kiganiro musanga munsi hano,  umutumirwa uganira na mugenzi wacu Jean-Claude Mulindahabi, ni impuguke muri politiki, iby’ububanyi n’amahanga abifitemo ubunararibonye mu gihe cy’imyaka irenga 30. Yitwa Justin Bahunga akuriye komisiyo y’ububanyi n’amahanga n’andi mashyirahamwe muri FDU Inkingi, ni na we kandi ukuriye komisiyo nk’iyo mu rwego rw’impuzamashyaka (Plate forme) P5, ihuriwemo na FDU, RNC, PS Imberakuri, Amahoro People Congress, na PDP Imanzi: