Dusobanukirwe impamvu muri Guyane ari hamwe mu hifashishwa kohereza ibyogajuru mu kirere
01/03/2019, Jean-Claude Mulindahabi
Ahantu hagomba guhagurukirizwa ibyogajuru si ahantu habonetse hose. Hatoranywa ahantu hategereye abantu (nko mu butayu cyangwa mu gice cyegereye inyanja) kugira ngo hirindwe ko byagira uwo bihitana iyo mu kubihagurutsa bigize impanuka.
Abafaransa bagitangira umushinga wo kohereza ibyogajuru bari barahisemo kubikorera mu butayu bw’ahitwa Hammaguir mu gihugu cya Alijeriya bwari bukolije. Alijeriya imaze kubona ubwigendge mu w’1962, abafaransa ntibari bagifite uburenganzira bwo kuba bahakorera ibyo bikorwa. Byabaye ngombwa gushaka ahandi hantu haberanye no kohereza ibyogajuru.
Ahandi hantu impuguke mu bumenyi bw’ibyogajuru basanze ku mubumbe w’isi, hatuma kohereza ibyogajuru bihamya intego ni mu gice cy’isi cyitwa Equateur (Equateur ni umurongo izengurutse isi, inyuze muri kimwe cya kabiri cyayo, mu nzira y’intambike). Ni muri ubwo buryo abafaransa batangiye gushakisha ahantu nk’aho mu duce bafite hirya no hino ku isi. Mu kuhashakisha hiyongeragaho no kureba ahatateza ibizazane
Iyo abafaransa n’abandi banyaburayi bashatse kohereza ibyogajuru mu kirere, bakoresha Ariane (ni yo yifashishwa mu kohereza ibyogajuru mu kirere), aho ihagurukira cyangwa urubuga rwayo mu butaka Guyane y’Abafaransa hatoranyijwe kuva mu w’1964.
Laisser un commentaire
Vous devez être connecté·e pour rédiger un commentaire.