Partager/Share/Sangiza

29/07/2018, Christian Murokore

Nyuma y’amagambo yatangajwe na Dr Jean Damascène Bizimana, umunyamabanga nshingwabikorwa wa CNLG Komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside, aho ku itariki ya 2 Kamena 2018 mu muhango wo kwibuka i Kabgayi, yavuze ko intangiriro ya jenoside ari « manifeste » y’abahutu yashyizwe ahagaragara tariki ya 24 Werurwe 1957; abanyarwanda ntibavuga rumwe ku byo uyu mutegetsi yavuze. Mu kiganiro « Imvo n’imvano » kuri Radiyo BBC Gahuzamiryango, Umunyamakuru Felin Gakwaya yatumiye Faustin Twagiramungu, Boniface Benzige, Amb JMV Ndagijimana na Antoine Mugesera kugira ngo buri wese atangaze icyo abitekerezaho. BBC yari yanatumiye abo muri CNLG ariko ngo ntibasubije. Muri aba batumirwa, nk’uko mugiye kubyiyumvira, harimo abasanga Dr Bizimana yararnzwe n’ikinyoma muri iyo mvugo, hakaba n’abaemeranya na we. Mushobora kumva ingingo buri wese ashingiraho munsi hano: