Partager/Share/Sangiza

10/06/2018, Jean-Claude Mulindahabi

Ejo kuwa gatandatu tariki ya 09 z’uku kwezi kwa Kamena, abanyarwanda bavuye hirya no hino ku mugabane w’i Burayi bahuriye i Reims mu Bufaransa, mu gikorwa cyo kwibuka no gusabira ku Mana  abepiscopi batatu, abapadiri 9, umufurere umwe, umwana w’umuhungu w’imyaka 8 n’umusore w’imyaka 20, bose uko ari 15, bishwe n’abasirikare ba FPR Inkotanyi i Gakurazo tariki ya 05 z’ukwa gatandatu 1994.

Inkuru mu majwi n’amashusho:

Amazina y’abiciwe i Gakurazo:

  1. Richard Sheja, umwana w’imyaka 8 wari imfura mu muryango. Yari yahungiye interhamwe muri icyo kigo cy’abuhayimana, ari kumwe n’abavandimwe be babiri na mama wabo Espérance Mukashema, na ho se yishwe n’interahamwe mu mpera z’ukwezi kwa kane. Nyuma yo kumenya urupfu rwa se, Richard Sheja yariranye na nyina arahogora, arangije abwira mama we ati humura, nzagufasha. 
  2. Stanislas Twahirwa, umusore w’imyaka 20 wari warahunze aturutse i Byumba acumbikirwa n’abihayimana
  3. Frère Jean-Baptiste Nsinga, yari umukuru mu kigo cy’abayozefite
  4. Padiri Fidèle Gahonzire, wari umaze imyaka ibiri ari Padiri akaba yari ashinzwe umurimo w’Imana mu bitari by’i Kabdayi
  5. Padiri Emmanuel Uwimana, wari umuyobozi wa Seminari nto y’i Kabgayi
  6. Padiri Bernard Ntamugabumwe, yari ashinzwe ibigo by’amashuri bya Kiliziya Gatolika n’inyigisho muri dioseze ya Kabgayi
  7. Padiri JMV Rwabilinda yari igisonga cya de Mgr wa Kabgayi Thaddée Nsengiyumva, 
  8. Padiri François Muligo, yari padiri mukuru muri paroisse cathédrale de Kabgayi.
  9. Padiri Alfred Kayibanda,  na we yari vicaire à la paroisse-cathédrale de Kabgayi.
  10. Sylvestre Ndaberetse, yari Padiri w’umurundi réfugié wari ushinzwe icungamutungo muri diocèse de Kabgayi.
  11. Mgr Thaddée Nsengiyumva, umwepiscopie wa  Kabgayi  akaba yari na président w’inama nkuru y’abepiscopie mu Rwanda.
  12. Mgr Joseph Ruzindana, umwepiscopie wa Byumba 
  13. Mgr Vincent Nsengiyumva,  arikipescopie wa  Kigali 
  14. Padiri Innocent Gasabwoya (wari warahawe n’izina ry’icyubahiro rya Mgr),
  15. Padiri Denys Mutabazi,  Aba bantu bishwe bari babanje kubahuriza hamwe bababwira ko bagiye kubakoresha inama. Uriya mwana Richard Sheja yishwe ari mu maboko akikiwe na Mgr Innocent Gasabwoya. Harinze hashira imyaka 19, nta bantu batinyuka kwibuka ku mugaragaro aba bantu bishwe. Bwa mbere Kwibuka ku mugaragaro aba bantu  byatangiye mu w’2013.

    Umwaka ushize iki gikorwa cyabereye i Bordeaux, uwubanziriza kibera Orléans. Hari n’umutegarugori (Tatiana Rusesabagina) uri mu bacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi wavuze ko kubibuka no kubasabira byakomereza hirya no hino ku isi niba mu Rwanda bikiri umuziro, ndetse avuga ko ubutaha byari bikwiye kubera i Vativani kuko benshi mu bishwe kiriya gihe ni abashumba ba kiriziya Gatolika.

    Abaje kwibuka no kuzirikana bariya bishwe, baturutse mu bihugu byinshi ku mugabane w’i Burayi, hari abaturutse mu Bwongereza, mu Buholandi, mu Bubiligi, mu Budage, mu Bufaransa, n’ahandi ndetse hari n’abaturutse muri Amerika.

    Hari inyandiko nyinshi zashyizwe habona zisobanura neza uko buriya bwicanyi bwagenze, hari nk’iyashyizwe ahabona mu w’2000, yakozwe na Emmanuel Dukuzemungu warakotse ha mana kuko yari hafi y’abariya banyakwigendera 15. Nubwo ibyo yabonye n’amaso ye yabishyize ahabona nyuma y’imyaka 16 yose, ariko yabyanditse bukeye bw’aho amarorerwa yaraye abaye

    Hari kandi igitabo gikubiyemo ubuhamya bwa Espérance Mukashema na we wari i Gakurazo, wagisohoye mu mwaka w’2013 cyitwa « Bishe Umumalayika » Imfura yanjye Richard Sheja, kikaba cyarashyizwe no mu rurimi rw’icyongereza. 

    Espérance Mukashema, avuga ko yiteguye kubabarira abamuhekuye, kandi asanga ibyo bitabuza ubutabera gukora akazi kabwo, akanemeza kandi ko kwiyunga nyabyo bitari mu magambo bishoboka mu gihe abantu birinze kugendera mu kinyoma