Emeritha M. yasanze umugabo we Ntirutwa yarazahariye mu mapingu mu ibanga kuri Polisi
26/09/2017, Christian Murokore

Nyuma y’iminsi 17, nibwo Polisi y’i Remera yemeye ko ifite umuyobozi wa FDU Inkingi mu mugi wa Kigali. Uwo ni Théophile Ntirutwa. Emeritha Mushimiyimana yari amaze icyo gihe cyose ashakisha aho umugabo we yashyizwe na Polisi kuko yari yamujyanye abantu banyuranye babireba. Byari byayoberanye ukuntu bukeye bw’aho yahakanye ko itamufite.
Ku itariki ya 06 Nzeli uyu mwaka, ubwo Polisi yataga muri yombi abantu basaga 10, barimo na Visi-Perezida wa mbere wa FDU Inkingi, Boniface Twagirimana, kimwe n’abandi bayobozi na bamwe mu bayoboke biri shyaka mu Rwanda, ni na bwo na Théophile Ntirutwa yatwawe na Polisi. Byarinze bigera ku itariki ya 23 z’uku kwezi, ntawuzi aho Ntirutwa aherereye uretse abari bamufunze.
Kuwa gatandatu w’icyumweru gishize ku gicamunsi, polisi yageze aho yemerera umufasha we ko imufite. Emeritha Mushimiyimana yatangarije BBC Gahuzamiryango ko yasanze umugabo we yaratesetse bikomeye. Ngo Ntirutwa aba mu mapingu amanywa n’ijoro; amasaha 24/24. Kuri cyicaro cya polisi y’i Remera ngo ni ho yarafungiye mu ibanga, kuko mu gihe kirenga ibyumweru bibiri umufasha we yari yagiye ahanyura bakamubwira ko batamufite. Abandi bafashwe ku munsi umwe na we, polisi yari yatangaje ko ibafite. Kuki kuri Ntirutwa yabanje kumufunga rwihishwa?
Impuguke mu mategeko zivuga ko binyuranyije n’amategeko y’u Rwanda kumara igihe kingana kuriya waranze kubwira umuryango w’ufunzwe aho afungiwe. Izo mpuguke zinemeza ko kumara kiriya gihe cyose utarageza ukekwaho icyaha imbere y’umucamanza na byo binyuranyije n’amategeko. Kuyarengaho se,ni ukutayamenya cyangwa ni ukuyica nkana? Ni gute umuryango w’uyu mugabo utagira impungenge ko yagiriwe nabi mu gihe cyose yamaze afunzwe rwihishwa, ari mu mapingu amanywa n’ijoro nk’uko mushobora kubyumva munsi hano.
Si ubwa mbere Théophile Ntirutwa yibona mu nzego zishinzwe umutekano. Nk’uko mushobora kubisoma mu nkuru ya « lecpinfo.com » yo ku itariki ya 21 z’uku kwezi, yigeze kuburirwa irengero muri Nzeli 2016, aho abonekeye avuga ko yari mu maboko y’abashinzwe umutekano, kandi ko muri icyo gihe yakorewe iyicarubozo.
BBC Gaguzamiryango ni yo yabajije Emeritha Mushimiyimana uko yasanze umugabo we ameze:
Laisser un commentaire
Vous devez être connecté·e pour rédiger un commentaire.