Partager/Share/Sangiza

25/03/2018, Jean-Claude Mulindahabi

Hari abetekereza ko abategetsi b’u Rwanda bari bakwiye gufata ikitegererezo ku nzira abarundi banyuzemo ubwo biyemezaga gukemura ikibazo cy’abagize inzego z’ubutegetsi. Yaba urwego rwa gisirikare, Intekonshingamategeko na guverinoma. Abarundi basaranganyije imyanya ku buryo amoko yabo yose yibona muri izo nzego. Cyakora hari n’abasanga kubigenza gutyo byatuma uhubwo ikibazo cyo kwibona mu moko no kuyimakaza gishobora gukomera kurushaho. Ese u Rwanda na rwo rwakurikira inzira nk’iyo cyangwa hari ubundi buryo bwo gukemura ibibazo burundu?

Mu kiganiro musanga munsi hano, murasanga ko mu bibazo tubaza Amb. Dr Anastase Gasana, hanarimo na kiriya cyo kumenya niba ku Rwanda hakwiye indi nzira yo gukemura ibibazo bya politiki cyangwa niba inzira yaciwe n’abarundi hari isomo ryavamo. Turamubaza icyo atekereza ku bibazo biriho mu Rwanda muri yi minsi,  aratubwira aho ishyaka ayoboye rigeze ibyo ryiyemeje nyuma y’imyaka 5 rimaze. Habuze gato ngo Dr Gasana agende muri ya ndege yarashwe tariki ya 06/04/1994, turamubaza rero icyo atekereza ku barashe iyo ndege yahitanye Perezida Habyalimana w’u Rwanda, na Ntaryamira w’u Burundi, cyane cyane ku baba baragize uruhare muri icyo gikorwa cy’iterabwoba. Iki ni ikiganiro twagiranye tariki ya 24/03/2018: