Partager/Share/Sangiza

03/03/2018, Deo Kabano

Kagame mu ruzinduko muri Maroco. Na we yigize umwami.

Nakomeje kwitegereza ibintu bibera mu Rwanda, ndeba ibyago byose twaciyemo, ndebe imigenzereze y’umuyobozi dufite ubu ari we Kagame, nza kugwa ku mwanzuro ko mu by’ukuri yadushyize mu cyo twakwita mu ndimi z’amahanga “Backwards time machine” atujyana kwibera mu bihe by’abami pharaon, imyaka ibihumbi n’ibihumbi mbere y’ivuka rya Yezu, nuko twe ntitwarabukwa dukomeza kwiberaho mu kinyejana cya 21, agakora ibintu ntidusobanukirwe, ntitunamenye n’uko twamurwanya, kuko mu by’ukuri akoresha uburyo bwa kiyobozi busa cyane n’ubw’abami pharaon bo muri Egiputa, twe tukamurebera mu ndorerwamo yo mu gihe turimo, hanyuma ntibihure.

Mu gihe cy’abami pharaon, umwami yari we wenyine nyiri Igihugu ( le roi etait l’Etat a lui seul), yari kandi umuyobozi wa mbere, umugaba mukuru w’ingabo, agashyiraho amategeko, akaba umucamanza mukuru, n’umunyamadini mukuru. Umwami pharaon ni we wenyine washyiragaho umurongo wa politiki ugomba gukurikizwa n’abenegihugu. Ndibaza ko nta wutabona ko uko u Rwanda ruyobowe muri iki gihe ntaho bitaniye n’iby’icyo gihe tumaze kuvuga. Mu mvugo zagiye ziranga Kagame, yagiye agaragaza kenshi ko ari we “Rwanda”, ko ntawakagombye kwibeshya ko habaho u Rwanda adahari. Muribuka aho yagize ati mbere ya 1994, u Rwanda ntirwabagaho, u Rwanda rwabayeho aho we afatiye ubutegetsi. Ibi rero binasobanura ko kuri we abapfuye bose muri 1994 na mbere y’aho atari abanyarwanda kuri we, kuko u Rwanda rutangira kubaho ku ngoma ye. Ibi cyakora bituma tubasha gusobanukirwa n’ibikorwa bye birangwa no kwiba, kwica, kunyereza no gufunga abatagendera ku mahame ye, kuko kuri we umunyarwanda nyawe ari ugendera ku muyoboro yifuza mu Rwanda rwe. Iyo avuga ati tuzajya tubarasa ku manywa y’ihangu aba ashyizeho itegeko ( legislateur) , akongera ati  “ n’iyo waba warashatse kuba Perezida bikakunanira, ntibiguha immunity” ( umugenzacyaha- prosecutor) , ubundi ati “ tubohereza kota umuriro” (umucamanza- judge), nyuma y’ibyo agategeka ko hajyaho “Breakfast prayer” aho umuyobozi wakwibeshya ntayitabire yahura n’akaga ( akaba abaye umunyadini mukuru) agaha abihayimana umurongo ngenderwaho, n’ikimenyimenyi muzarebe niba hari idini na rimwe mu Rwanda rizatinyuka kwamagana akarengane gakorerwa abanyarwanda. Urugero ni ubu bwicanyi buherutse gukorerwa impunzi z’abanyekongo aho amadini yaruciye akarumira.

Ibi byose rero bigaragaza ko iyo tugerageza kunenga no kwamagana imigenzereze y’ubuyobozi bwa Kagame tugendeye ku mahame ya demokarasi yo mu gihe tugezemo, bitugora kuko uwo turwanya we yibereye n’abanyarwanda be mu gihe cya Egiputa ya kera. Abanyarwanda yabagize abaja be, ahereye ku bitwa ko bari mu buyobozi bwe. Uwampakanya yansobanurira uburyo mu mwiherero abagabo n’abagore bize, bakaminuza, bemera gutukwa no gucunaguzwa mu ruhame n’umuntu utagira ikinyabupfura, ababwira ko nta cyo bamaze, ko nta n’icyo bageza ku baturage, akabagerekaho amakosa yose, bakaruca bakarumira, ntihagire n’ukopfora, kandi bamara kuhava bakagenda bamwamamaza amahanga yose ngo ni umuyobozi w’icyitegererezo, w’indashyikirwa. Niba ibyo bavuga babyemera, twavuga ko koko Kagame ari umuyobozi w’icyitegererezo n’indashyikirwa mu gutsindwa ( failure, cowardice ) kuko ni wo musaruro yagaragaje ko abo ayobora bagezeho mu mwiherero baherutsemo. Ariko se mbibarize, koko abantu b’abagabo n’abagore bize bajijutse bakomeza kwemera kuguma mu butegetsi nka buriya gute? Turabizi ko ubayobora ari umwicanyi, ariko se habuze n’ugira ubutwari bwo kumuhunga aho kuba ingaruzwamuheto kariya kageni? Igihe ibintu bizahinduka, bazabwira abana babo iki? Ikinyoma gihabwa intebe rimwe ntikiyihabwa kabiri.

Ikibazo nyamukuru rero ni “Ese dutegereze undi Musa uzadukura muri Egiputa cy’umwami Pharaon Kagame?” Njye nahisemo guha abandi umusanzu wanjye ntagombye gutegereza Musa, wowe se?