Partager/Share/Sangiza

13/02/2021, Ubwanditsi

Muri iyi minsi hongeye kuvugwa ko ingabo za CNRD – FLN zaba zaragabye ibindi bitero mu duce tw’u Rwanda. Ahavuzwe cyane ni mu Bweyeye. Mugenzi wacu Jean-Claude Mulindahabi yashatse kumenya ukuri kw’iyi nkuru ahamagara umuvugizi w’izi ngabo kugira ngo amubaze ibibazo binyuranye bityo abateze amatwi bumve uko byifashe. Uretse kumva izi ngabo, yari yanashatse kubaza icyo uruhande ruri ku butegetsi ruvuga kuri ibyo bitero, ariko ntiyabasha kubabona. Arateganya kuzakomeza kubahamagara na bo ngo abibabazeho. Yaganiriye rero na Sous-Lieutenant Steven Irambona Tambula, umuvugizi w’ingabo za CNRD – FLN nk’uko mushobora kubyumva mu kiganiro musanga munsi hano.