Partager/Share/Sangiza

07/10/2018, Jean-Claude Mulindahabi

Muri iyi minsi habaye igikorwa cy’ifungurwa rya bamwe mu bari bafunzwe. Mu ikubitiro hafunguwe 2140 barimo babiri bazwi cyane ari bo Victoire Ingabire Umuhoza Perezida w’ishyaka FDU Inkingi n’umuhanzi w’umuririmbyi Kizito Mihigo. Aba babiri bafunguwe n’iteka rya Perezida wa Repubulika ritanga imbabazi ryo kuwa 14 Nzeli 2018. Na ho abandi 2138 bafungurwa n’iteka rya minisitri ryo kuwa 14 Nzeli 2018. Ejo bundi tariki ya 05 Ukwakira na Diane Rwigara ndetse n’umubyeyi we Adeline Rwigara barafunguwe ubu na bo bari iwabo ariko bafunguwe by’agateganyo. Victoire Ingabire na Diane Rwigara batangaje ko bazakomeza ibikorwa bya politiki.

Hagati aho, hari abatangajwe no kumva Victoire Ingabire avuga ko ashyigikiye kandidatire ya Louise Mushikiwabo, ndetse hari n’abibajije byinshi bumvise Me Bernard Ntaganda avuga ko bahawe 30% ngo yakwita Paul Kagame, Rudasumbwa, icyo gihe yari ahagararanye na Victoire Ingabire. Hari abibaza niba hari ibiganiro mu ibanga ngo abafite ubutegetsi babagenere imyanya mu butegetsi. Ibi Victoire Ingabire yarabivuguruje avuga ko adahihibikaniye imyanya y’ubutegetsi. Mu kiganiro kiri munsi hano turabaza kandi tubariza abadukurikira.

Abatumirwa ni:

Justin Bahunga ni Visi-Perezida wa FDU Inkingi, na Ali Abdulkarim ashinzwe itumanaho n’itangazamakuru mu Ihuriro Nyarwanda RNC, akanaba Komiseri mu mpuzamashyaka P5, na Jean Baptiste Nkuliyingoma akaba ari umwe mu bagize Institut Seth Sendashonga pour la Citoyenneté Démocratique: