Partager/Share/Sangiza

17/01/2018, Ubwanditsi

Sergent Issa Arinaitwe Furaha ni umusirikare wa Uganda

Ibarwa ivugwa ko yanditswe na Sergent Issa Arinaitwe Furaha wo mu gisirikare cya Uganda, abwira Perezida Yoweri Museveni ko P.Kagame ashaka kumwivugana yaba ari ukuri? Iki kibazo kirasesengurwa na Didas Gasana. Ni impuguke mu mategeko akaba n’umunyamakuru. Azi neza ubutegetsi buriho mu Rwanda ndetse n’ubwo muri Uganda. Hose yarahabaye. Azi benshi mu bategetsi b’ibi bihugu byombi n’impumeko yabo. Didas Gasana yibutsa ko P.Kagame yigiye byinshi kuri Yoweri Museveni mu bya gisirikare n’ubutasi. Gasana yibutsa ko hari n’abanyarwanda bafashije Museveni gufata ubutegetsi, ariko akongeraho ko iyo Museveni adafasha FPR mu bya gisirikare, itari gufata ubutegetsi mu Rwanda.

Mu isesengura rye, Didas Gasana agaruka ku nzigo zatewe no gutatira ubucuti hagati y’izi mpande ebyiri zari nk’abavandimwe, bimwe bikaba byaragaragariye mu mirwano yahitanye abasirikare b’abagande bahuriranye n’ibitero by’abasirikare ba Kagame i Kisangani muri Kongo mu w’1999 no mu w’2000. Uretse n’ibyo, Didas Gasana agaragaza ko muri kariya karere, Yoweri Museveni wenyine ari we kugeza ubu mu myaka icumi ishize wagiye arenzaho mu bibazo n’umuturanyi we. Munsi hano, mwakumva agace k’ikiganiro Didas Gasana yaraye agiranye na Serge Ndayizeye kuri Radiyo Itahuka, aho yamusubije bimwe mu byo abantu bibaza kuri iriya barwa. Ni mu kiganiro cyo ku tariki ya 16/01/2018.