Partager/Share/Sangiza

08/11/2020, Jean-Claude Mulindahabi

Icyorezo cya cya Virusi ya Corona 19 (covid-19) kigiye kumara umwaka wose kitarabonerwa umuti nta n’urukingo. Iyi ndwara ifata imyanya y’ubuhumekero kandi ikaba yandura cyane yasakaye ku isi yose aho imaze gufata abasaga miliyoni 50, ikaba imaze guhitana abantu miliyoni imwe n’ibihumbi 250. Nubwo benshi mu bayirwara bayikira ariko iteye ubwoba. Mu kuyirinda hakoreshwa ingamba zo kwambara udupfukamurwa, gukaraba kenshi hakoreshejwe isabuni, kwisiga mu ntoki umuti wica virusi nk’iyo (urugero nka Gel hydroalcoolique), kwirinda guhura n’abantu benshi, kwirinda kuramukanya abantu bahana ikiganza cyangwa guhoberana. Mu ngamba zafashwe mu bihugu byinshi ku isi harimo no kuguma mu rugo, mu rwego rwo kwirinda ko iki cyorezo gikomeza gusakara.

Igihugu cya Suwede cyo ntikigeze gisaba abaturage bacyo kuguma mu rugo. Kubera iki? Ese koko uwayirwaye akayikira ntashobora kongera kuyirwara? Ni bimwe mu byo twaganiriyeho na Dr Léonard Nduwayo umuganga ukora mu bitaro byo mu Bufaransa, ndetse na Didas Gasana utuye muri Suwede.