Partager/Share/Sangiza

04/08/2019, Jean Claude Mulindahabi

Kuwa gatanu w’iki cyumweru dusoza twabajije Perezida wa FDU Inkingi, Mme Victoire Ingabire Umuhoza ku kirego yagejeje ku rwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB (Rwanda Investigation Bureau), abinyujije ku mwunganizi we, avocat Gatera Gashabana. Victoire Ingabire Umuhoza ararega Tom Ndahiro usohora inyandiko mu binyamakuru « Igihe » na « Rushyashya ». Maître Gatera Gashabana asobanura ko muri izo nyandiko, Tom Ndahiro atuka akanabaharabika mu ruhame Mme  Victoire Ingabire kandi amategeko y’u Rwanda abihana.

Mu kiganiro musanga munsi hano, Mme Victoire Ingabire aribaza niba RIB izakomeza kurebera guca ku mategeko kwa Tom Ndahiro:

Ikirego cya Victoire Ingabire Umuhoza uko cyatanzwe na Maître Gatera Gashabana