Partager/Share/Sangiza

28/07/2018, Deo Kabano

Mperutse gusangira agacupa n’umuntu w’umunyamahanga tudasangiye ubwenegihugu, ukomoka muri kimwe mu bihugu by’ibihanganjye ku isi, n’uko tuvuga utuntu n’utundi, tuza kugera aho tuganira no ku miyoborere y’ibihugu byacu byombi, dushakisha itandukaniro n’ihuriro. Icyo twabanje kwemeranywaho nuko ibihugu byacu byombi bituwemwo n’ibiremwamuntu, abagore n’abagabo, kandi tunemeranywa ko imbere y’Imana twese tureshya, ko iyo bitaba ibyo itari guha abagabo ibice by’umubiri bimwe, n’abagore ikabaha bimwe, kandi ko kuba umwera cyangwa umwirabura Atari itandukaniro rikwiye abantu, cyane ko ntawusabwa guhitamo uko aza mu isi asa mbere y’ivuka rye. Aho ibintu byari bikiri byiza twese duseka ntakibazo, ariko rero burya koko uwavuze ngo “in vino veritas” bivuga ngo “Agatama kabamo ukuri” ntiyari yibeshye cyane.

Uko twagendaga tumira ari nako tubwira umupimyi kutwongera, ni nako twagendaga tugana ku ngingo ubusanzwe zitoroha kuganira. Ubwo erega mba ndatangiye nti, ariko ubundi uziko ibibazo byose tugira muri Afurika ari mwe mubitera, nti reba nk’ubu ukuntu mwaduteje umwicanyi ruharwa akaza akatubera Perezida, akica abantu uko ubwije uko bukeye, abenegihugu n’abanyamahanga, raporo z’umuryango w’abibumbye zigasohoka zigaragaza neza ubwicanyi akora, mwarangiza mukazidanangira mu tubati, mugakomeza kumuramburira tapi itukura uko aje kubasura, mukemera kumubikira amafaranga atwiba mu ma Banki yanyu, mwarangiza mu kaza kudushukisha udufaranga tungana urwara ngo ni utwo kurwanya ubukene no kubungabunga ubuzima, natwo twahagera akaba aduteye imirwi kugira ngo za rutemikirere ze zibashe kuguruka, akabaha raporo zipfuye z’uko iyo nfashanyo yakoreshejwe, mukazemera mukongera mukaduha urundi rusenda, byose mu kabikora ngo kuko abafasha kwiba twa diyama, zahabu, na kolutani zo muri Congo. Uzi ko mutagira isoni koko, erega mba ndanarakaye cyane ndamubwira ngo n’inzoga yanguriye ndayamusubiza kuko naba ngiye kuba umufatanyacyaha nawe, kuko ari kunsengerera mu mafaranga bakura mu kumena amaraso ya bene wacu.

Uko nabivugaga narubiye, sinakamenye ko nyamuzungu nawe yatukuye hafi gusa n’igishirira, nuko arambwira ati wavuze ndakureka urinigura, reka nanjye nvuge. Nti uvuga se uvuga iki, nti ngaho vugaguzwa numve, ubwo kandi amashati yari yamaze kugera mu nkokora twayazinze, umupimyi wacu nawe ari hafi ya telephone ngo aze guhamagara intabaza ibintu nibigenda nabi. Ubwo rero aba aratangiye. Ati ariko harya sha, mujya kutwitirira ibibazo byanyu, ngo turabashuka, nta bwonko mugira, ntitwamaze kuvuga ko twese Imana yaturemye kimwe, muragira se ngo tubakundire igihugu cyanyu kubarusha mwigeze mwumva twe tuza kubasaba gukunda icyacu? mujya kwicana se hagati yanyu, mwigeze mutubona tubyivangamo? n’igihe twashatse kubatabara si bene wanyu batubujije ngo murihagije, ko abayobozi banyu baje bakiga mu mashuli y’iwacu bakaminuza, bagataha , ubwenge bavomye bwabamariye iki?

Ibyo se nabyo ni amakosa yacu,nta soni, uravuga ngo twabashumurije umwicanyi,usibye ko Atari nabyo, biri muri kamere ye, twigeze tubabuza kumuhagarika? ubwo se mwese uko muri miliyoni cumi n’ebyiri abarusha ubwenge, nta n’ikimwaro ufite cyo kuvuga ibyo bintu, umuntu umwe aze abacocome abamare murebera ngo ni amakosa yacu, ayo amafaranga uvuga azana iwacu se nitwe twayamutumye? niba mwanze igihugu cyanyu, ntimugashake ko natwe twanga icyacu, igihe cyose azayazanira tuzayakira tuyabyaze umusaruro. Ngo inkunga zacu turazibaha akazisahura, ibyo nabyo ni amakosa yacu rero, azisahura se mureba he. Ariko uzi ko muri intashima, izo nkunga se hari ubwo dutegetswe kuzibaha, muzange kuzakira murebe ko biducira ishati. Ngo twamutumye kutwibira muri Congo, mwe se inzira yaciyemo ko mutaziciyemo ngo namwe mwiyibire maze bibateze imbere nkuko muvuga biduteza imbere. Ayayayaya, nkaho mwafatanyije n’abavandimwe banyu ba Congo ngo murengere imitungo kamere yanyu, muta umwanya musakuza hirya no hino ngo turabashuka. Harya ubundi ko mwirirwa mwirata ngo mwemera Imana byo byabamariye iki? Cyakora reka npfe kukwibutsa ijambo rimwe riri muri bibiriya . muri Matayo 5 umurongo wa 7 haravuga ngo: “ Wa ndyarya we banza ukure umugogo uri mu jisho ryawe ubone neza, ushobore gutokora akatsi kari mu ijisho rya mugenzi wawe”

Uko yagendaga ansomera, niko nasubizaga amaso inyuma nkagenda ncururuka, nuko birangira muhobeye cyane, ndamushima, mubwira ko angiriye inama ya Kigabo, nuko muha isezerano, ndamubwira nti : Guhera ubu, niyemeje kutazongera kuba ingazwa mu ntekerezo zanjye, cyane ku birebana n’ingamba zikwiye ngo igihugu cyanjye gitere imbere, niyemeje ko kandi ntawe nzasaba gukunda igihugu cyanjye mbere yuko ngikunda ubwanjye, bityo ko gukira cyangwa gupfa kwacyo arijye bireba mbere na mbere. Ko kubera ibyo nzirinda kurwara Bwaki y’Ubwonko iterwa n’irari ry’indonke iranga abayobozi bacyo b’iki gihe, ko nzaharanira ko igihugu kiyoborwa ku bushake bw’abenegihugu ubwabo, bisanzuye mu guhitamo, kandi ntawuryamiwe, kandi bikaba mu nzego zose, mwizeza ko nzafatanya n’abandi mu kurwanya abanyunyuza imitsi y’abaturage, no kwanga akarengane aho kava kakagera. mu nzego zose. Ndangiza nvuga ngo Imana izabinfashemo.

Nyuma y’wo muhango twiyongeye akandi gacupa, umunsi uba uciye igihu, turataha.

Ngayo nguko.