Partager/Share/Sangiza

 

12/2/2018, Emmanuel Senga

@sebusenga

Mbere na mbere reka twibutse ko aba bagabo bombi, Fawusitini Twagiramungu na Dr.Théogène Rudasingwa, bazwi muri politiki y’u Rwanda, haba mbere cyangwa nyuma ya jenoside. Fawusitini Twagiramungu yayoboye ishyaka MDR ryari mu mashyaka yarwanyaga ubutegetsi bw’igitugu bwa Yuvenali Habyarimana, aho we na bagenzi be bumvaga kwishyira hamwe ndetse bakaba banafatanya n’inkotanyi byari igisubizo cyiza ku bibazo igihugu cyari kirimo. Dr. Théogène Rudasingwa we yaje kumenyekana Inkotanyi zifashe igihugu, aho yakoze mu Biro bya Kagame, avuye kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika. Yari yarabanje kuba n’Umunyamabanga Mukuru wa FPR-Inkotanyi.

Ibyo bahuriyeho bombi ni ubuhunzi, umwe akaba aburambyemo kurusha undi; kandi bombi bagerageje gushinga amashyaka yakunze kugira ibibazo, aho RNC Rudasingwa yari yashinganye na bagenzi be, yaje gucikamo ibice, we na bagenzi be bakajya ku ruhande bagashinga New RNC, ubu akaba yarishyize hamwe na MN Inkubiri zigakora impuzamashyaka yitwa « Ishakwe Rwanda Freedom Movement » abereye Perezida. Ku rundi ruhande, Faustin Twagiramungu yakunze gufatanya n’abandi mu guhuza amashyaka, bigakunda kuzamo ingorane, ariko ubu ni Perezida wa  RDI-Rwanda Rwiza.

Hari ibitekerezo basa nk’aho bihariye mu kurwanya no gutsinda igitugu cyimakajwe na Kagame, ndetse bikaba byaba n’integuza y’u Rwanda rushya abanyarwanda bazabanamo nta rundi rwikekwe.

Fawustini Twagiramungu ashyira imbere ibitekerezo bigaragaza ko rubanda ari yo ifite ingufu. Ntabwo kandi yemera biriya by’amoko y’abanyarwanda -Hutu, Tutsi, Twa-, we yemeza ko amoko nyayo ari abasindi, abega, abazigaba… Ntabwo atinda cyane ku kuvanaho Kagame n’ubutegetsi bwe binyuze ku ruhembe rw’umuheto, nubwo mu mvugo ye atabyamagana cyane, ariko we yizera ko rubanda yishyize hamwe ikivumbagatanya, Kagame yakwiruka. Kuri we igisigaye kugira ngo kiriya gitugu kiveho ni uko abanyarwanda bakanguka, bakamenya uburenganzira bwabo kandi bagahagurukana uwubabuza wese. Bizakorwa bite, niba Kagame yarabujije uwo ari we wese washobora kuvuguruza ibyo we na FPR bashaka? Mu yandi magambo, Kagame asa nuwakinze umuryango w’u Rwanda, rukinjirwamo n’uwo yemereye gusa. None niba abashaka impinduka badashobora kuyisabira mu Rwanda, kuko bose babarizwa mu buhunzi cyangwa mu buroko, bizagenda gute kugira ngo abaturage batozwe iyo nzira yo  guhagurukana Kagame n’agatsiko ke? Abanyarwanda bose barabizi ko mu migirire ya kibisha, Kagame atemerera uwo ari we wese kwinjira mu gihugu, kuko buri gihe yikanga ko hagira uza gutoza abaturage kumuvudukana. Akaba ari yo mpamvu akumira abifuza kujya mu Rwanda kwiyamamariza umwanya uwo ari wo wose. Fawusitini atekereza ko bizagenda gute kugira ngo abo baturage bahaguruke bavumbukane Kagame n’agatsiko ke? Aha ntabwo nari numva icyo ateganya.

Ku rundi ruhande Dr. Théogène Rudasingwa we asanga abanyarwanda bafite iyindi ntambwe yo gutera ibaganisha ku kubabarirana. Kuri we,  ntabwo byumvikana ko no muri abo bari hejuru mu myanya y’ibanze y’amashyaka bagira « igihe iki n’iki » batinya ko cyavugwaho, kubera ko bashaka ko ibyakozwe muri icyo gihe bitamenyekana. Ingero atanga ni jenoside yakorewe abahutu, aho we ngo atayemeraga akiri muri FPR, ariko ubu akaba ari umwe mu bayivuganira ko yakwemerwa nka jenoside yakorewe igice cy’abana b’u Rwanda; mu gihe ariko bamwe mu bahutu batanifuza ko yitwa gutyo, ngo keretse niyemezwa n’amategeko. Ibi bikaba bitangaje, kubona harapfuye abantu bangana kuriya, ariko ukumva bamwe mu bapfushije batifuza ko byakwitwa jenoside yakorewe abahutu. Yibaza impamvu hagomba gutegerezwa itegeko rivuye muri Loni, kugira ngo ikintu kizwi na bose kibone kwitwa izina gikwiye. Asanga kuba hari abahutu, bize bihagije bagitinya kuvugira ubwoko bwabo, kandi bavuga ibintu bizwi na bose, ni ho bigaragara ko mu muryango nyarwanda hakiri ikibazo gikomeye cy’imyumvire.

Umuti kuri iki kibazo, Théogène Rudasingwa awusanga mu nama yo kuvugisha ukuri no kwiyunga, yateranya abahagarariye abanyarwanda bakabwirana aho n’ibyo bahemukiranyemo, byaba ngombwa bagasabana imbabazi bakaba banababarirana. Nibiramuka bitagenze gutya, abanyarwanda bazakomeza batere ibiraka mu mateka yabo, ariko nta na rimwe hazaboneka igisubizo kirambye cyatuma bizera ko na nyuma ya Kagame ibibazo igihugu cyahuye na byo bitabagarukana vuba. Kuri we ntibihagije kuvanaho Kagame niba batamushimbuje ibintu bizaramba, ahubwo hashira igihe kigufi tukinjira muri ya gatebe gatoki ya have nanjye mpajye, itazahagarara kandi ikazahora itera impunzi gusimburana hanze y’u Rwanda.

Icyo nakwibutsa ni uko iyo babajijwe icyo batekereza kugufatanya hagati y’amashyaka n’amashyirahamwe, ntibatanga ibisubizo bisa. Kuri Twagiramungu yemeza ko nta ko atagize ngo ahuze abari muri politiki, ariko bikaba byaramunaniye. Rudasingwa we asanga atari ngombwa ko abakuru b’amashyaka, cyangwa abagize amashyaka n’amashyirahamwe bagira ubufatanye; kuri we si byo kamara; kuri we abashobora gufata iya mbere bagahindura ibintu nta cyo byaba bitwaye.

Ngibi muri make ibitekerezo by’aba  bagabo, simvuze ko mbibahaye byose, ariko ni ukugira ngo mumenye icyo bamwe bari ku isonga ya politiki y’u Rwanda, mu gice cy’abatavuga rumwe na Kigali batekereza. Mukeneye kumva ijambo ku ijambo ibyo bavuga, mwasanga ibiganiro byabo muri iki kinyamakuru cyanyu hano hasi.

Gusa ikibazo ni ukumenya icyo  twebwe Abanyarwanda tubivugaho. Ku giti cyanjye maze kumva ibyo aba bagabo bavuga, hari ikintu gihita kigaragaza. Ni ngombwa ko abanyarwanda, mu bushake bwabo bwo guhindura ubutegetsi mu gihugu, batakwirukanka, batabanje guteganya fondasiyo ikomeye ubutegetsi buzaba busimbuye ubwa Kagame buzicaraho. Iyo fondasiyo nta yindi ni ubumwe bw’abanyarwanda, ariko butameze nka buriya bwa Bishop Rucyahana. Hakenewe koko gutinyuka, abanyarwanda bakavuga amateka yabo; abakuru bagafasha abakiri bato kuyumva, bakajomba igikwasi aharyaryata, ni ukuvuga aho amateka yagiye ashibukana bamwe, abandi bakabigiriramo ibyago: aha twavuga nko kumva uko ubwami bwavuyeho, ku buryo abari babutsimbarayeho bakumvishwa kumva ko ubwoko bwa rubanda rugufi (abahutu, abatutsi n’abatwa) bwari butsikamiwe n’ingoma ya cyami n’ibyagendanaga na yo birimo ubuhake n’ubuja, ivangura ku byiza by’u Rwanda; bwagombaga kubona uko bwinyagambura bukazamurwa ku rwego rw’abenegihugu bemewe ku buryo bwose. Ni na ngombwa ko abagize uruhare rwo kuzana Repubulika bumva ko Repubulika bitavuze gutera imirwi imyanya y’ubuyobozi. Repubulika bivuga gutekereza no gutegura ineza y’abanyarwanda bose, nta n’umwe uhejwe.

Hari nk’abantu bahunze badasobanukiwe n’impamvu yenda iyo myivumbagatanyo yari ngombwa, kuko kuri bo ubwami ni bwo butegetsi bwari bukwiye u Rwanda. Abo ni bo usangamo Kagame uvuga ko u Rwanda rwabayeho ku ngoma ya cyami, no ku butegetsi bwa FPR. Icyo ashaka kuvuga kirumvikana kandi ni na cyo aharanira, arashaka kugarura ingoma ya cyami, kuko adakozwa Repubulika. Aba rero na bo bakeneye gusobanurirwa.

Abandi bagomba gusobanurirwa ni abahutu bibeshye ko Repubulika yari isimbuye ubwami yari ibaye uburyo bwo kwibonera imyanya, bisa nk’aho ari ugusimbura nta cyo uhinduye. Mu by’ukuri habaye kureba bugufi, abarwanashyaka bavunitse bashaka impinduka, bayibonye bayishwaniramo bagamije gusumbana mu myanya. Iki kintu kigomba kwitabwaho, hakaba impinduka igamije kugorora u Rwanda ku buryo rwateganyirizwa kuba rwamara imyaka irenga 100, 200 rutagize imidugararo. Uko bimeze uku, nyuma y’imyaka iri hagati ya 20-30 mu Rwanda hagomba kuba imvururu zo guhindura ubutegetsi. Ibi bigomba guhagarara.

Ikindi mbona cyibagirana kandi gifite ingaruka muri iri hinduka ry’ubutegetsi mu Rwanda, ni umwanya w’urubyiruko. Biragaragarira buri wese ko urubyiruko ruhezwa mu myanya ifata ibyemezo, haba mu mashyaka no mu mashyirahamwe; bakarwegera bashaka kurukoresha mu mabi iyo basumbirijwe. Igihe cyari kigeze ngo urubyiruko rugire uruhare rugaragara mu buzima bw’igihugu, abategetsi bivanemo umutima wo kwikunda, ngo bagaragaze ko ari bo bafite ukuri gusa. Muri iyi nzira yo guha umwanya urubyiruko bizatuma banarutegura kugira ngo rutangire rusimburane ku butegetsi, mu myanya ifata ibyemezo.

Icya nyuma narangirizaho ni uko koko hagomba uburyo bwateganywa, abanyarwanda bakabwizanya ukuri ku mateka yabo. Byakorwa ku rwego rw’Inama y’igihugu yo kuvugisha ukuri no gusabana imbabazi, byakwitwa Rukokoma, byakwitwa iki; ariko icya ngombwa ni uko habaho ubwo buryo bwo gutuma abanyarwanda bumva kimwe amateka yabo, ntihagire ukurura yishyira kandi ngo nibigera ku bimureba ashake ko nta we ubivugaho. Ibi bigomba guhinduka, buri muntu akumva akababaro ka mugenzi we.

Nsoza navuga ko, kubera akababaro abanyarwanda barimo, abashinzwe amashyaka, amashyirahamwe, baba mu gihugu cyangwa hanze yacyo, bakwiye gutangira kwiga icyateganywa cyajya mu mwanya w’urukozasoni rw’ubutegetsi buri mu Rwanda muri iki gihe, ni ukuvuga kureba uburyo Kagame yavaho; ariko hakigwa vuba na bwangu uko icyo gihe cy’inzibacyuho cyateganywa: abazaba bagicunga, inama zo guteganya kontaro izagenga nyuma y’ubu butegetsi no kureba ibizakorwa byose kugira ngo u Rwanda ruve muri ibi bihe ruhora rwiteguyemo gutanga ibitambo mu bana barwo.

Uko Kagame azavaho ntibyari biteye ikibazo, nubwo abantu benshi bakangwa n’ibitwaro yikikije. Uko azavaho na we abifitemo uruhare, kandi arimo gutanga umuganda ukomeye, aho yerekana ko atagifite ubushobozi bwo kuyobora igihugu. Ibikorwa arimo gukora muri iyi minsi ya nyuma biramugaragaza uko ateye, kuko birimo kugaragaza ibyo yajyaga abeshya abanyarwanda, kandi akabategeka ko babyemera. Mu ijambo rimwe ni nde utabona ko akora ibikorwa by’umuntu udafite ubushobozi bwo kuyobora abantu, usibye kubifashishwa n’intwaro n’ubugome? Iyaba yagiraga abajyanama, baba baramufashije kubona ko yahejeje ubushobozi bwo gutegeka. Kuvaho kwe ndemeranya na Twagiramungu ko bizakorwa na rubanda, ariko mu kubitegereza ni ukwirinda imigeri y’inka isamba. Ahubwo tugitegereje twaba duteganya ibyakorwa byose hanateganywa ibizakenerwa byose.