Partager/Share/Sangiza

02/01/2018, Ubwanditsi

Mu ijambo Faustin Twagiramungu yavuze mu rwego rwo gusoza umwaka w’2017 no gutangira uw’2018, yabanje kwibutsa ibibazo by’ingutu igihugu kirimo. Yerekanye n’akababaro kenshi ko bitumvikana kubona hari abakomeje gufungwa bazira kutavuga rumwe n’abari ku butegetsi. Uyu mugabo w’inararibonye wabaye Minisitiri w’intebe nyuma ya jenoside (1994-1995), aravuga ko ubutegetsi bw’igitugu bugomba gusezererwa, agasanga bishobora kunyura muri revolisiyo y’amahoro. Faustin Twagiramungu aranavuga ko hakwiye kubaho Rukokoma yahuza ingeri zose z’abanyarwanda bakemeza uko igihugu cyabo gikwiye kuyoborwa, ndetse n’ingamba zo kurangiza burundu ibibazo bihoza abanyarwanda mu buhungiro n’akarengane. Faustin Twagiramungu arasaba ko abafunze bazira ibitekerezo bya politiki bose bafungurwa. Mu myaka ya za 91-92 ni bwo Twagiramungu yari yumvikanye bwa mbere asaba ko habaho inama Rukokoma. Icyo gitekerezo na n’ubu aracyagikomeyeho nk’uko mubisanga mu ijambo yavuze yifuriza buri wese umwaka mushya muhire: