Partager/Share/Sangiza

18/04/2018, Christian Murokore

Mu kiganiro musanga munsi hano,  Fawusitini Twagiramungu wahoze ari Minisitiri w’Intebe (19 Nyakanga 1994 – 31 Kanama 1995) avuga ko n’uwari uyoboye ingabo za FPR Inkotanyi Jenerali Paul Kagame yagize uruhare rukomeye mu gukongeza jenoside mu Rwanda. Uretse n’ibyo, Faustin Twagiramungu asobanura ko Paul Kagame atigeze agira ubushake mu gukumira iyo jenoside. Fawusitini Twagiramungu asobanura ko bamwe mu bari bashyigikiye ubutegetsi bwariho mbere ya Mata 94, bakoze ubwicanyi ndengakamere muri jenoside, ariko ko n’igisirikare cya Kagame kitabaye shyashya.

FPR imaze gufata ubutegetsi muri Nyakanga 1994, yashyizeho guverinoma yise iy’ubumwe. Yagiyeho ku itariki ya 19/07/1994, Minisitiri w’intebe aba Fawusitini Twagiramungu. Uyu mugabo ari mu bataravugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Habyalimana, ndetse ari mu bashoboraga kwicwa muri jenoside iyo Imana idakinga akaboko. Nk’uko mugiye kubyumva muri iyi « vidéo », Twagiramungu yemeza ko Kagame yari ku isonga ry’igikorwa cy’iterabwoba cyo kurasa indege ya Perezida Habyalimana, icyo gikorwa kikaba ari cyo mbarutso ya jenoside yakorewe abatutsi n’ubundi bwicanyi bwahise bukurikiraho (na LONI ivuga ko kurasa indege no kwicwa abari bayirimo, ari byo mbarutso ya jenoside).

Icya kabiri Twagiramungu asobanura ni uko, ngo Paul Kagame atigeze agira ubushake bwo guhagarika jenoside, ngo kuko ku itariki ya 24 Mata 1994, FPR Inkotanyi yandikiye LONI ivuga ko nta ngabo z’amahanga zigomba kujya mu Rwanda, ngo kuko jenoside yari yarangiye, nyamara ubwicanyi bwari bugikomeje mu Rwanda. Twagiramungu avuga ko abantu bakwiye kwirinda ikinyoma kuko Amateka atagomba kwandikwa hejuru y’ikinyoma.

Ikiganiro Fawusitini Twagiramungu yagiranye n’umunyamakuru Serge Ndayizeye: