Partager/Share/Sangiza

24/02/2019, Jean-Claude Mulindahabi

Félicien Gatabazi yatabarutse le 21/02/1994

Muri iki cyumweru turi hafi gusoza nibwo twibutse ko hashize imyaka 25 Felisiyani Gatabazi yishwe arashwe. Yishwe tariki ya 21/02/1994. Yari umunyamanga mukuru wa PSD akaba yari na Minisitiri w’ibikorwa remezo ingufu n’amazi. Ubwo amashyaka yemererwaga kongera gukora mu w’1991, ari mu batangije PSD Parti Social Democrate, Ishyaka

abamuzi bavuga ko yari umugabo w’intangarugero. Ni muri urwo rwego twatumiye abakoranye na we, haba mu kazi gasanzwe muri Minisiteri, haba no mu rwego rw’ishyaka kugira ngo ibigwi bye babidusangize bitari inkuru mbarirano. Amb Sylvestre Uwibajije ni umwe mu bo bafatanyije na we gushinga iri shyaka, ndetse Amb  Uwibajije ni we watanze izina ry’iri shyaka, noneho bagenzi bararishima  bararyemeza.

Victor Manege Gakoko na we azi neza Félicien Gatabazi kuko barakoranye muri Minisiteri imwe, kandi uretse no guhurira mu kazi bari basanzwe baziranye, noheho akazi karabahuza kurushaho ku buryo kubonana, kuganira kumenya imiterere y’undi n’imikorere ye byarushijeho.

Mu ikubitiro, bitewe n’uko Félicien Gatabazi yari mu batavugarumwe n’ubutegetsi bwariho, akimara kwicwa,  abantu bavuze ko ubwo butegetsi ari bwo bumuhitanye, mu myaka yakurikiyeho, ubuhamya bw’abantu banyuranye barimo n’abasirikare ba FPR bwasobanuraga ko ari yo yamuhitanye. Umwe basirkare bari muri CND kiriya gihe, aratangaza ko azi neza abamwishe. Félicien Gatabazi yishwe habura gato ngo yuzuze imyaka 50. Ni ukuvuga ko uyu munsi yari kubarai hafi kugira 75. Ni umugabo benshi batazibagirwa.