Partager/Share/Sangiza

31/01/2018, Ubwanditsi

Mme Félicité Rwemalika asanzwe akuriye Komisiyo y’abari n’abategarugori muri FERWAFA

Ku itariki 30 Ukuboza 2017, mu Rwanda habaye amatora ya Perezida wa FERWAFA (Fédération rwandaise de football amateur, Ishyirahamwe nyarwanda ry’umupira w’amaguru utarabigize umwuga). Habura gato ngo amatora abe, Vincent De GaulleNzamwita usanzwe ari Perezida, yavanye kandidatire ye mu bashakaga guhatanira uwo mwanya. Ubwo hasigaye umukandida umwe gusa ari we Madame Félicité Rwemalika. Amatora yarabaye, hakaba haragombaga gutora bantu 52. Mme Rwemalika agira amajwi 13, na ho andi asigaye yose aba impfabusa kuko impapuro ntacyari cyanditseho. Ubwo bari bakuriye amatora bavuze ko ntawabashije gutorwa ngo kuko umukandida atabashije kugeza nibura kuri kimwe cya kabiri cy’amajwi y’abagombaga gutora, ni ukuvuga majwi 26 kuri 52.

Vincent De Gaulle Nzamwita usanzwe ari Perezida wa FERWAFA kuva mu w’2013

Abari bahagarariye amatora bemeje ko mu gihe kitarenze amezi atandatu hategurwa anadi matora. Hgaenwe itariki ya 31 Werurwe 2018. Cyakora, icyo cyemezo nticyashimishije Mme Rwemalika ndetse yahise atanga ikirego muri CAF (Confédération africaine de football, Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, na FIFA, Fédération internationale de football association, Urugaga mpuzamahanga rw’umupira w’amaguru), asobanura uko amatora yagenze.

Kuri uyu wa kabiri nk’uko tubikesha ikinyamakuru « Igihe » kivuga ko cyabiboneye « copie », FIFA yasabye FERWAFA gukemura bidatinze ikibazo cya Mme Félicité Rwemalika. FIFA ivuga ko yasobanukiwe neza neza uko ibintu byagenze muri ariya matora. FIFA irabwira FERWAFA ko ninanirwa gukemura icyo kibazo, bizaba ngombwa ko igira icyo ikora kugira ngo gikemurwe nubwo ubusanzwe ngo iba itifuza kwinjira mu mikorere y’amashyirahamwe.

Ibarwa FIFA yandikiye FERWAFA: