Partager/Share/Sangiza

31/10/2017, Ubwanditsi

Mu gihe ubutegetsi bw’u Rwanda bwari bwarakaye buvuga ko Raporo zikorwa na HRW ku bwcanyi n’iyicarubozo mu Rwanda ari ibihimbano, France 24 yageze hamwe mu havugwa ubwo bugizi bwa nabi, isanga HRW ifite ukuri mu byo yemeza. Muri iyo raporo, uyu muryango mpuzamahanga utagengwa na Leta ufite icyicaro gikuru muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, wavuze ko abantu batari munsi ya 37 bishwe n’inzego z’umutekano mu Rwanda. Ubutegetsi bw’u Rwanda buherutse kuvuga ko hari barindwi muri abo bavuzwe ko bishwe ngo nyamara bariho. France 24, nk’uko mubyiyumvira muri iyi nkuru, hari aho usanga hari uwerekanywe ari mu buzima, abategetsi bavuka ko ari we HRW ngo yari yavuze ko yishwe, nyamara France 24 ikaba yatahuye ko mu by’ukuri uwerekanywe yabaga atari uwavuzwe muri raporo kuko aho iyi Televiziyo yageze, abaturage bayibwiye ko koko uwo muntu yishwe n’abasirikare.

Iyo raporo rero yarakaje abayobozi b’igihugu, akaba ari no muri urwo rwego Intekonshingamategeko y’u Rwanda imitwe yombi, yakoranye mu cyyumweru gishize igira ngo ifate imyanzuro yo gushyikiriza guverinoma ku bijyanye n’ibyemezo byafatirwa HRW. Izo ntumwa za rubanda mu Nteko zifuza ko HRW yakwirukanwa mu Rwanda. Ese nyuma y’uko ukuri kugiye ahagaragara, uko kwikoma HRW bizakomeza kuri uwo muvuduko? Iyi nkuru ya France 24 yigereye mu Rwanda, ivanye urujijo ku bari mu cyeragati: