Partager/Share/Sangiza

16/01/2018, Jean-Claude Mulindahabi

P.Kagame n’abamuherekeje bakiriwe neza na J.Magufuli tariki ya 14/01/2018 i Dar es Salam

Mu ruzinduko yagiriye muri Tanzaniya kuwa 14 Mutarama 2018, Paul Kagame yakiranywe urugwiro na John Magufuli. Hatangajwe ko urwo ruzinduko rwari rugamije ko abakuru b’ibihugu byombi bigira hamwe uko hatangizwa igikorwa cyo kubaka umuhanda wa Gari ya moshi uva Isaka muri Tanzaniya ukagera i Kigali. Birasaba Miliyari zirenga ebyiri z’amadorali y’abanyamerika, ni ukuvuga akayabo ka miliyari ibihumbi bibiri by’amanyarwanda.

Ni amafaranga aruta ingengo y’imari y’umwaka ku gihugu cy’u Rwanda

Abakuru b’ibi bihugu ngo bemeranyijwe ko iki gikorwa cyatangizwa bidatinze. Birashoboka. Ni igikorwa kizashoboka binyuze mu gusaba inguzanyo kandi ngo bumvikanye ko izasabirwa hamwe. Bitewe n’ibibazo by’ingutu by’ubukene, no kutagira ibintu nkenerwa mu by’ibanze, nk’amazi, amashanyarazi, ibiribwa, n’ibindi, hari abibaza niba koko Gari ya moshi ari yo yari ikwiye kuza mbere. Irahenze, ariko baravuga ko babyiyemeje. Cyakora, ntibyoroshye kandi bije nyuma y’igihe kitari kinini umubano w’ibi bihugu waranyuzemo n’agatotsi. Ni umuhanda ufite uburebure bw’ibirometero 400. Igice kinini cy’uyu muhanda kizaba kiri muri Tanzaniya, nyamara hari abemeza ko iyi Gari ya moshi yaba ifitiye akamaro kenshi u Rwanda kurusha uko wakagirira Tanzaniya. Impamvu ni uko u Rwanda ari rwo ruvana ibintu binyuze Tanzaniya kuruta ibyaba biva mu Rwanda bijya muri Tanzaniya. Muri Vidéo dusanga munsi hano, turumva isesengura rya: Victor Safali, Alphonse Mugiraneza Mutangana, na Zéphanie Byilingiro kuri uwo mushinga mu kiganiro n’umunyamakuru Serge Ndayizeye kuri Radiyo Itahuka tariki ya 15/01/2018.