Partager/Share/Sangiza

23/08/2020, Ubwanditsi

Ibibazo biriho biterwa n’impamvu nyinshi. Muri zo, hari izashakirwa mu Mateka y’u Rwanda. Mu kiganiro kiri munsi hano Général BEM Emmanuel Habyaliman ni byo aduhaho ibisobanuro mu gice cya mbere cy’ikiganiro yagiranye na mugenzi wacu Jean-Claude Mulindahabi.

Général BEM Emmanuel Habyalimana yabaye minisistiri w’ingabo abusimbuyeho Général Paul Kagame wari umaze kuba perezida mu w’2000. Mbere y’aho, yari umunyamabanga wa Leta muri iyo minisiteri, aho yari yaranabaye umunyamabanga mukuru wayo.

Mbere y’uko FPR ifata ubutegetsi, yari umwe mu basirikare bakuru bayoboye ingabo mu birindiro mu gice cy’Umutara. Afite impamyabushobozi yo mu rwego rwo hejuru yo mu ishuri rikuru rya gisirikare ryo mu Bubiligi, aho yavanye urwego rw’ikirenga rwo kuyobora ibya gisirikare kugeza ku ntera ya « Etat Major », icyo mu gifaransa bita « Brevet d’État Major » (BEM). Mbere y’aho yari yarize mu ishuri rkuru rya gisirikare i Kigali, ESM (Ecole supérieure militaire). Afite kandi impamyabushobozi y’ikirenga (Doctorat) yakoreye i Lyon mu Bufaransa mu bijyanye n’umutekano mpuzamahanga n’ingabo z’igihugu.Yanaminuje kandi mu ishuri ryo mu Busuwisi mu bijyanye na politiki, ubukungu n’imibereho y’abantu. Muri iki gihe atuye mu Busuwisi aho yahungiye nyuma y’aho agiriye ikibazo cy’umutekano we mu Rwanda mu w’2003.

Ikiganiro: