Partager/Share/Sangiza

17/06/2017, Jean-Claude Mulindahabi
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki ya 12 Kamena 2017, Gilibert Mwenedata ushaka kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika yabwiye abanyamakur ibyo abona bitagenda mu butegetsi buriho mu Rwanda muri iki gihe. Yemeza ko aramutse atowe yabikosora.

Uretse ibikorwa agaya, birimo akarengane, nko guhuguzwa ku maherere, ndetse no kutita ku cyazamura abaturage bakomeje kuba mu mukeno, aho kubona ikibatunga ari ingorahabhizi, anavuga ko nta munyarwanda ukwiye kwitwa inyangarwanda, ikigarasha, igipinga n’anadi mazina adakwiye ikiremwamuntu.

Gilibert Mwenedata avuga ko n’umufasha we amuba hafi muri iki gikorwa cya politiki

Nk’uko bitangazwa n’Igihe, Mu matora y’Abadepite yo mu 2013, Mwenedata yagize amajwi 0,4 %; mu bihe byo kwiyamamariza kujya mu Nteko Ishinga Amategeko yakunze kuvuga ko muri gahunda ze aharanira ubwiyunge bwuzuye, gukorera mu mucyo, ubumuntu n’indangagaciro z’umuryango nyarwanda. Yanavugaga ko u Rwanda ari igihugu gitanga amahirwe ku bagituye by’umwihariko ku rubyiruko.
Uyu mugabo w’imyaka 42 y’amavuko wabaye umukozi wa USAID n’ubu akaba yakoranaga nayo nk’umujyanama afite abana bane (harimo umwe arera) ndetse ni umwe mu bayobozi b’Itorero Eglise Apostolique pour le Réveil au Rwanda.
Yabwiye IGIHE ko ari ukuri ko agiye kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu kwezi kwa munani ndetse ko amaze igihe kinini abyitegura.
Kuva yatsindwa mu matora y’abadepite mu 2013 agatangaza ko atunguwe n’amajwi yabonye, ntabwo yigeze yongera kugaragara mu ruhame ndetse no mu bikorwa ibyo aribyo byose bya Politiki.