Partager/Share/Sangiza
C.Bazivamo, P. Kagame, F. Ngarambe, abayobozi bakuru ba FPR uko baheruka kwemezwa.

Yanditswe na Emmanuel Senga

17/12/2017

Mu Rwanda rwa Kagame, biraruhije kumenya niba ubutegetsi buyobora igihugu ari demokarasi cyangwa cyami. Ariko Kagame yasobanuriye abashaka kumwumva bose ko mu Rwanda bafite demokarasi yitwa ubudasa. Anemeza ko ibyo amahanga akoresha yigisha demokarasi bidakora iwe, kuko ngo demokarasi ye yateye imbere cyane, ku buryo ngo inemerera n’abajenosideri na bo bakayigiramo umwanya.

Ariko aha arivuguruza, kuko ahora ataka ngo amahanga yahaye ubuhungiro abajenosideri, ariko we ibiri amambu akaba yicarana na bo mu nama y’abaminisitiri. Ukibaza impamvu atabafata ngo abafunge, ahubwo akarenga agafunga abacitse ku icumu ry’abo yita abajenosideri.

Mu by’ukuri biroroshye kumenya icyo aba ashaka kuvuga: abajenosideri kugeza ubu batarafungwa, ni abo abutwerera, azi neza ko atari bo; ariko akababazwa n’uko batari aho ashobora kugenzura. Kubera ko ubujenosideri bwahindutse igikangisho kigerekwa ku muntu uwo ari we wese ngo akunde aceceke, iyo Kagame nta kuntu yakugeraho ngo agucecekeshe, uhinduka ihwa rimuhanda mu kirenge. Abo yita ko ari abajenosideri bamukikije mu butegetsi, ni bariya bemeye gutukwa, gusekwa bagashinjagira bashira bashinyirije, bari ku musonga w’ubucakara bw’ubundi bwoko, aho bategekwa guseka bababaye; bakabyina bashonje. Ibi bikaba bizahoraho kugeza Kagame arekuye ubutegetsi.

Kuki gushakira demokarasi kuri FPR ari kimwe no gushakira amata ku kimasa?

Biratangaje kubona muri iki kinyejana cya 21, abantu bashukwa ko bagiye gukora amatora, maze bakabazanira umuntu umwe rukumbi, bakababwira ngo nibatore. Byakumvikana iyaba hari hari uburyo umuntu yakwifata, ntagaragaze amahitamo ye, kubera ko nta mahitamo ahari. Ikindi inzego z’ubunetsi ziba zahagurukiye kumenya uwaba atatoye umukandida bamuhitiyemo batamubajije, ku buryo bigoye kwifata.

Ihuriro rikuru rya FPR rishojeje inama yaryo i Rusororo mu Karere ka Gasabo, mu bitangaza ryagaragaje, ryabashije gusaba abanyamuryango baryo ngo bibeshyere ko bakoze amatora, babahitishamo hagati y’abakandinda batatu bamaze imyaka irenga 20 bari mu mwanya umwe. Abo ni Jenerali Pahulo Kagame, Chairman wa RPF, Christophe Bazivamo, Vice-Chaiman na François Ngarambe Umunyamabanga Mukuru wa Chama. Abo uko ari batatu bongeye gutorerwa imyanya yabo, ku majwi yabonywe na Staline ku gihe cye. Ibi ariko bikaba bidatangaje, kuko Jenerali Kagame, gutsinda iwe bigomba gupimirwa kuri 99% no kujyana hejuru. Ni na ko byagenze aho muri iyi ngirwamatora, yabonye intsinzi ya 99,9%, agatorwa n’abanyamuryango 2,340 kuri 2,342 bari bahari; mu gihe Bazivamo Christophe yamuguye mu ntege, we akagira 97,8%, atowe na 2,292, François Ngarambe, we akegukana 97,5% ahwanye n’abatoye 2,281.

Ikindi kitabura kugarukwaho ni ugutsindwa kwa Tito Rutaremara na Chrysologue Karangwa, babiri b’imena ba FPR, ku mwanya wa Komiseri wa Chama. Ku bantu cumi na babiri bagombaga gutorwa, bakaba barabuzemo umwanya. Ibi bikaba byerekana neza umwanya Kagame yabageneye: kwicazwa ku gatebe. Impamvu tuzaba tuzimenya nyuma, nubwo zimwe muri zo zizwi.

Nyuma y’ibi byose, umuntu akaba yakwibaza uko mu ishyaka ritagira demokarasi, rigitanga umukandida umwe rukumbi nk’aho nyuma y’imyaka irenga makumyabiri abagize Biro yaryo bariho badahinduka, nta ntambwe bigeze batera, cyangwa ngo habe harabonetse abandi babasimbura, nk’uko Kagame yigeze kubyivugira ubwe, yemeza ko aramutse ageze igihe cyo gusimburwa ntabone umusimbura ngo biba bigaragaje ko yayoboye nabi, bikaba ari na byo byabaye, kandi bikerekana ko yayoboye nabi kandi ko agiye kubikomeza.

Ikibazo gisigaye abantu benshi bibaza, ni ukumenya aho igihugu cyerekera mu nzira ya demokarasi? Niba FPR izakomeza kuyobora igihugu mu gihe cyose Kagame akiriho, biravuga ko u Rwanda rugomba kwibagirwa icyo bita demokarasi, rugatungwa n’iyo bavumbuye yitwa ubudasa.

Gukomeza gushakira demokarasi mu Rwanda rwa Kagame, kimwe n’andi mahame ayishamikiyeho, ni ugusetsa imikara, bikaba ari nko gushakira amata ku kimasa.

Gusa abanyarwanda ntibaterera iyo, ngo bakomeze barebere; bari bakwiye kwisuganya bakamurwanya mu mahoro no mu bitekerezo, ariko akazashyira akumva ko ubutegetsi nk’ubwe bushaje butagifite umwanya mu ruhando rw’amahanga. Aziigiire gutegeka i Bwidishyi, aho azahora yishimye dore ko asanzwe akunda n’amashyi kurusha uko ifi ikunda amazi.

Banyarwnda, banyarwandakazi, nimuhine amaboko, bamwe mureke guterura ibikarito, abandi bareke kumva ababashuka baturutse hanze, maze twese dushyire hamwe, twigishe Kagame andi mahame ya demokarasi, aracyari muto yenda yazageraho agafata.

Mugire mwese Noheli nziza, n’Ubunani bwiza ku miryango yanyu.