Partager/Share/Sangiza

15/11/2017, Jean-Claude Mulindahabi

Mu kiganiro musanga ku mpera z’iyi nyandiko, murumva icyo abantu batandukanye bavuga ku kibazo kivugwa muri iyi minsi cyo guteza cyamunara imitungo y’umuryango wa nyakwigendera Assinapol Rwigara, abategetsi b’u Rwanda bakaba bavuga ko bitewe n’uko ngo uwo muryango utishyuye imisoro ijyanye n’ubucuruzi bwawo.

Assinapol Rwigara yishwe tariki ya 4 Gashyantare 2015. Ubutegetsi buvuga ko yazize impanuka y’uwamugonze kandi wishyikirije polisi yatangaje ko bari bategereje ko ashira impumpu nyuma bakazamugeza imbere y’ubutabera. Imyaka ibiri irashize, ntawuzi niba uwo mushoferi w’ikamyo akiri mu maboko ya polisi. Umuryango wa nyakwigendera uvuga ko umubyeyi wabo atazize iyi mpanuka ko ahubwo ngo yishwe, ndetse wamenyesheje umukuru w’igihugu ko wifuza kurenganurwa. Ako kaga k’uyu muryango kakurikiwe n’uko ubutegetsi bwabasenyeye igorofa yari imaze kubakwa kandi umuryango werekana ibyangombwa bahawe n’ubutegetsi nka gihamya ko yubatswe hubahirijwe amategeko. Umuryango uvuga ko ibyari muri iyo hoteli, byose ubutegetsi bwabitwaye. Diane Rwigara, umukobwa w’imfura wa Rwigara yasobanuye ko se yazize ko yanze ko abanyabubasha bari ku butegetsi binjira mu bikorwa by’ubucuruzi bw’umubyeyi we.

Vuba aha, andi makuba yagwiriye uyu muryango ni ifungwa rya batatu muri bo (Diane, murumuna we Anne na mama wabo Adeline Rwigara) bose bakaba bashinjwa gushaka kugumura abaturage, kuri Diane hakiyongeraho ngo gukoresha imikono mpimbano igihe yashakaga uburenganzira bwo kwiyamamariza umwanya wo kuba Perezida wa Repubulika. Diane Rwigara yangiwe kwiyamamaza, ahita ashinga Muvoma y’Agakiza ka Rubanda « Itabaza », ariko nyuma asobanura ko benshi mu rubyiruko bari kumwe na we, batotejwe bikomeye, abandi barahohoterwa. Ku birego kuri Adeline hiyongeraho ngo kugaragarwaho amacakubiri. Anne Rwigara yafunguwe by’agategenyo, mu gihe abandi bamanuwe muri gereza.

Mu ikubitiro batabwa muri yombi, mu byo bashinjwe hari hanarimo kunyereza imisoro ikabakaba miliyari 6. Bageze mu rukiko, icyo kirego nticyaje mu idosiye. Ku munsi wa none, gushinjwa kunyereza imisoro biragarutse. Ubutegetsi buravuga asaga miliyari 3. Ese uko guhuzagurika mu mibare biraterwa n’iki? Mu by’ukuri, ayo mamiliyari yose, uwo muryango warayanyereje? Mu isesengura musanga mu kiganiro kiri munsi hano, abantu banyuranye basobanuriye umunyamakuru Serge Ndayizeye kuri Radio Itahuka ko basanga hari ibindi byihishe inyuma y’ikitwa inyereza, kuko ngo ntibyumvikana ukuntu Rwigara yaba yaranyereje imisoro ingana kuriya, bakanatangazwa n’ukuntu hashira imyaka isaga 5 ntacyo uwo muryango wishyujwe, hakiyongeraho ko ngo inzego z’umutekano zabatwaye impapuro zose zijyanye n’ubucuruzi bwabo, bakanibaza impamvu iby’inyerezwa byatangijwe n’umukuru w’igihugu, kandi hari inzego zishinzwe ikibazo nk’icyo, zakabaye zinakorera mu bwisanzure, zitabwirijwe n’abategetsi icyemezo zigomba gufata.

Ikiganiro kirimo isesengura: