Partager/Share/Sangiza
Icyunamo cyabaye igikoresho cya Leta, kuruta kuba urwibutso ku biciwe.

6/4/2018, Deo Kabano.

Mu gihe tugiye kwibuka ku nshuro ya 24, jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, abashyira mu kuri banaboneraho no kwibuka abandi banyarwanda bazize ubwicanyi bw’amoko yose, ariko batarabona uburenganzira bwo kwibuka ku  mugaragaro. Ibi ni byo ngiye no guheraho ngaragaza aho umuryango nyarwanda watsindiwe, kandi ukaba ugikomeje kwicukurira urwobo ruzawurimbura.

Reka tubanze twibaze ngo ese ubundi “ubuzima ni iki”, hanyuma “Urupfu rwo rukaba iki?”

Ibi bibazo uko ari bibiri, abahanga bakomeye muri iyi si, cyane cyane abafilozofu (philosophes), n’abanyamadini, bagiye bagerageza kubisubiza, mu buryo bwinshi butandukanye.

Ubuzima: mu myemerere ya gikirisitu, Imana yaremye umuntu mu ishusho ryayo, bishatse kuvuga ko umuntu abanza kubaho mu ntekerezo z’Imana, mbere y’uko imurema akagaragara noneho mu buryo bufatika.  Mu yandi magambo hari ukubaho k’umuntu mu ntekerezo, no mu bikorwa. Ibi biri buze kugira agaciro nitugera ku gisobanuro cy’urupfu.

Hari ariko abandi bafilozofu bo batemera Imana, bazanye indi mitekerereze itandukanye cyane n’íyi ya gikirisitu, nk’abitwa Kierkegaard na Jean Paul Sartre, bo batemera wa muntu twavuze ubanza kubaho mu ntekerezo, ahubwo bagahamya ko umuntu aza nk’impanuka muri iyi si, bityo akaba ari we ugomba kwigenera uko abaho uko abishaka. Ibi na byo turi buze kubona aho bihuriye n’ibibera iwacu

Urupfu rero rwo ni iki?

Iyo tuvuze urupfu, ni uko tuba dutekereza n’ubuzima, kuko hapfa igifite ubuzima. Mu yandi magambo, nta rupfu rwabaho ahatari ubuzima. Urupfu ni ikinyuranyo cy’ubuzima. Urupfu ni igitero ku buzima, kigamije kubukuraho, kuko abafite ubwo buzima muri kamere barangwa no gukora ibishoboka byose ngo babugumane igihe kirekire. Urupfu rero rubaho iyo umuntu atsinzwe n’ibitero yagabweho, biza mu buryo bwinshi nk’indwara, impanuka, intambara, ibiza bikomoka ku bidukikije, cyangwa se ubwicanyi bw’uburyo bwinshi. Twakwibaza rero ngo, ese ko twavuze ko hari umuntu uri mu nzego ebyiri, hapfa uwuhe? Kuri bamwe igisubizo gishobora guhita cyihuta, kuko ku bigaragarira amaso ko hapfa wa muntu tubona n’amaso yacu, kandi koko ni byo, ariko ku bashishoza, hanapfa wa muntu wo mu ntekerezo z’Imana, ibi bikemezwa n’uko nubwo ubuzima bukomeza kubaho havuka abandi bantu, ariko nta muntu wapfuye ngo hanyuma havuke nyuma undi usa nka we neza neza 100%, ku buryo ukoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga wasanga AND ze zisa n’iza wa wundi wapfuye. Ibi ariko nubwo bidakuraho ubushobozi bw’Imana bwo kuba yabasha kurema umuntu usa neza nk’uwapfuye, ariko kuba itabikora bivuga ko na yo ibabazwa n’ugupfa kwa wa muntu wari mu ntekerezo zayo.

Kuri njye rero wemera uwo muntu waturutse mu mushinga w’Imana, kandi nkaba nibaza ko mbihuriyeho n’abanyarwanda batari bake, bintera agahinda n’ishavu iyo ndebye cyangwa nibutse ibyakorewe kandi bikomeje gukorerwa uwo muntu w’Imana yatuje mu Rwanda, akitwa umunyarwanda.

Gutsindwa mu Rupfu

Ibyabaye mu Rwanda muri 1994, byabaye ugutsindwa gukomeye ku muryango nyarwanda binabera igihugu cyose akaga, kuko tutabashije kurengera ubuzima, bwa bundi twamaze kubona ko ari umushinga w’Imana. Mu yandi magambo, umunyarwanda yafashe icyemezo kigayitse cyo kuvanaho umushinga w’Ímana witwa “Ubuzima”, abwambura undi, kandi na we ubwe ari umushinga w’Imana. Ngaho aho akaga kazira, aho wa muntu witwa umunyarwanda Imana yahaye ubuzima yambuye abandi ubuzima, atitaye ku mutimanama n’ubwenge Imana yashyize muri buri kiremwamuntu ngo kimenye ko ubuzima ari ntavogerwa, aka ni akaga, ni no gutsindwa bikomeye ku muryango nyarwanda by’umwihariko, no ku isi muri rusange. Ariko aho bibera ishyano, ari na ryo rigiye kurimbura igihugu cyacu, ni uko ibyo byose byabaye, ayo maraso yose yamenetse, bitasigiye abanyarwanda, cyangwa se reka mvuge abayoboye u Rwanda muri iki gihe, isomo rikomeye ryo kwiyemeza bidasubirwaho kurengera uwo mushinga w’Imana nise “Ubuzima”, maze ngo ibisekuruza bizaza bizasange umurage ukomeye wo kurengera ubuzima, biciye mu butabera butabogamye, uburenganzira bwa buri wese, ubusabane n’ urukundo rutaryarya.

Ibikorwa ubu rero  na Leta ya Kagame, ni ikinyuranyo cy’ibyo mvuze haruguru, kuko abanyarwanda bakomeje kwicwa umusubirizo, bazira akarengane, bakarigiswa, bagafungwa ku binyoma byambaye ubusa, bakigishwa kwanga abandi bantu bose batabona ibintu kimwe n’ubutegetsi, bakabuza ikindi gice cy’’abanyarwanda b’abahutu kwibuka ku mugaragaro ababo bishwe na bo bazira akarengane, nk’aho hari abafite amaraso atukura, abandi bakagira asa ukundi; cyangwa se badafite ibice by’umubiri bisa nk’iby’abandi; barangiza bakabeshya amahanga, ariko na bo batiretse ko ngo mu Rwanda hari ubwiyunge. Imiyoborere nk’iyi ntitwatinya kuvuga ko isa nk’ishingiye ku mitekerereze twabonye haruguru ya ba bafilozofe batemera ko Imana ibaho, ko kandi ari yo nyiri ubuzima.

Mwene iyi migirire rero nta handi iganisha uretse kubiba imbuto yitwa “Ishyano “izarimbura igihugu cyose niba ntagikozwe.

  • Twibuke tuzirikana ko igihe ari iki ngo umunyarwanda wese wemera ko yahawe ubuzima n’Imana, afate iya mbere yamagane ibikorwa byose bitaganisha mu kurengera ubwo buzima, ari byo kwanga no kwamagana akarengane gakorerwa undi munyarwanda, atitaye ku mbaraga z’ugateza cyangwa iterabwoba iryariryo ryose.
  • Twibuke tuzirikana ko igihe ari  iki ngo buri munyarwanda yumve ko igihugu kitubakwa n’amagambo asize umunyu, ahubwo cyubakwa n’abagabo, abagore , abasore n’inkumi bashyira imbere ukuri no kubaha uburenganzira bwa bagenzi babo mu migenzereze yabo ya buri munsi, bagamije iterambere rya bose,
  • Twibuke tuzirikana ko igihe ari iki ngo abanyapolitiki, n’abandi bose bifuza impiduramatwara mu Rwanda, bumve ko gushyira hamwe, gutekerezanya umutima utaryarya, kubabarirana no kureba inyungu rusange z’abanyarwanda ari ho bazakura imbaraga zo gusenya ubutegetsi bubi bwa Kigali,
  • Twibuke tuzirikana ko igihe ari iki ngo uwitwa umusirikare mu gihugu cy’u Rwanda yumve ko imbaraga yahawe atari izo kwambura ubuzima abandi banyarwanda, kabone nubwo yaba abihaweho itegeko, kuko ubuzima atari Kagame ubutanga, ahubwo ari umushinga w’Imana nk’uko twabibonye. Aragowe rero uzitambika ku mushinga w’Imana, agahitamo kubaha umuntu.
  • Twibuke tuzirikana ko igihe ari iki ngo abitwa ko ari abakozi b’Imana mu madini yose, bagire ubutwari bwo kwamagana akarengane ku mugaragaro, kurengera abatagira kirengera, no  kwita ku busugire bw’intama baragijwe mu mwuka no mu mubiri, no guha abo bayobora amahirwe yo kwibuka ababo bapfuye batitaye ku mategeko ya politiki y’u Rwanda, kuko ubuzima twese tubuhabwa n’Imana imwe iturema ku bushake bwayo.

Ibi ni byo abacu bapfuye bazize akarengane bifuza ko twakora, ni byo kandi bizagaragaza ko tubibuka mu buryo bwuzuye nta buryarya.