Partager/Share/Sangiza

19/09/2019, Ubwanditsi

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 Nzeli 2018, mu muhango w’irahira ry’abadepite baherutse gutorwa, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagaragaje ko atishimiye ko Victoire Ingabire Umuhoza uri mu baherutse gufungurwa, yatangaje ko atigeze asaba imbabazi z’ibyo yashinjwe. Ibi byarakaje Paul Kagame wavuze ko Ingabire ashobora kongera gufungwa, cyangwa ngo azisange yasubiye hanze y’u Rwanda. Nta n’icyumweru kirashira Victoire Ingabire afunguwe, kuko yasohotse muri gereza tariki ya 15 Nzeli 2018.