Partager/Share/Sangiza

21/10/2017, Emmanuel Senga

Tribert Rujugiro, umwe mu banyemari b’abanyarwanda. Aha yari i Dubai mu w’2014. Ifoto/Internet

Politiki y’igihugu cy’u Rwanda iri mu bihe bikomeye, aho umubano w’igihugu n’ibindi bihugu udasiba kugaragaza intege nke za dipolomasi n’imibanire mibi hagati y’u Rwanda n’ibihugu bituranye. Na none hongeye kunuka urunturuntu hagati y’u Rwanda na Uganda. Umunyarwanda ati : « impamvu ingana ururo ». Ubuhinzi bw’itabi n’uruganda bya Rujugiro bishobora kuba intandaro yo kwahukana hagati ya Kagame na Kaguta.

Perezida Joseph Kabila aherutse gutangariza abanyamakuru ko ku bihugu 9 bihana imbibi na Kongo, U Rwanda ari cyo gihugu cy’icyanzi kuri Kongo. U Burundi bwo bwavugiye ku mugaragaro ko u Rwanda nirubushozaho intambara, izatangirira i Bujumbura ikarangirira i Kigali. Tudashyizeho ibitutsi, no gushotorana byaranze ibi bihugu mu minsi ishize. Ntihari hashira igihe Kagame yifatiye ku gahanga uwahoze ari Perezida wa Tanzaniya Kikwete ngo azamwihorera amutegere aho atazi, maze amukocore. Ibyo Perezida Magufuli wamusimbuye, ntiyabyibagiwe. Ndetse Kagame arahira, nta mukuru w’igihugu n’umwe muri ibi waje mu birori bye byo kurahira. Mu bihugu byari bisigaye abantu bataramenya uko bibanye n’u Rwanda, harimo igihugu cya Uganda. Abantu benshi bakekaga ko umubano ukimeze nka kera, aho ingabo n’ishyaka bya FPR byabonye inkunga yose iturutse muri Uganda, yabifashije gutsinda urugamba byari byashoye ku Rwanda muri 1990-1994. Ubu byaba atari ko bikimeze, Kagame atangiye gushotora Uganda na Perezida wayo. Impamvu nk’uko bisanzwe ingana ururo, aho Kagame amaze kwangana n’umuherwe Tribert Rujugiro Ayabatwa, bapfuye ko yanze ko bakorana mu mari ye yishakiye, Kagame yamuciriye ishyanga amwambura na pasiporo; ariko uyu muherwe yikomereza umubano we na Uganda, ndetse muri iyi minsi akaba arimo kuhashyira ibikorwa bijyanye n’itabi, kurihahinga no kuzahubaka uruganda. Ibintu bitashimishije na gato Kagame, none akaba yaratangiye gukoresha ibinyamakuru n’abagererwa be ngo baharabike uwo mubano uri hagati ya Uganda na Rujugiro.

Ibi kandi Guverinoma ya Kagame ikaba ibikora, ariko inafite ikibazo yishoyemo cyo kuburana n’umuryango wa Rwigara, na byo biturutse ku mpamvu nk’izo zo kutemera ko umutungo umuntu yihahiye yawutegekwamo n’udafite aho ahurira na wo, Ibi ariko bikaba bigaragara ko ari ibihimbano Guverinoma ya Kagame yishoyemo, nk’uko igiye kwishyira mu kagozi ku rwego mpuzamahanga, yanga gufatanya n’intumwa za Loni zari zagiye kugenzura ibirego Human Rights Watch yari yareze u Rwanda ko rwica urubozo abo rwafashe, iyo barimo kurangiza igifungo cyabo. Murabizi ko byarangiye u Rwanda rwirukanye izo ntumwa, bityo rwiyemeza n’icyo cyaha cyo kwica urubozo abanyarwanda rufunze. Isi iracyabikurikiranira hafi.

Tugarutse ku mubano urimo gututumbamo amakimbirane hagati ya Uganda n’u Rwanda, ndabagezaho inyandiko yanditswe na Dr. David Himbara, mu cyongereza, akaba yarayise « Kagame is determined to damage Uganda’s Investment Climate » umuntu agenekereje yasemura avuga ko:

« Kagame yiyemeje konona umwuka w’ishoramari ku gihugu cya Uganda ».

Ba Perezida Kagame na Museveni/ photo Internet

 

David Himbara yandika iyi nyandiko ku buryo bw’ibaruwa ifunguye, agira ati:

Ibaruwa ifunguye yandikiwe Perezida Yoweri Kaguta Museveni.

Bwana Perezida Yoweri Museveni. Ndizera ko uzi neza ko Guverinoma ya Kagame n’agace ka « Social media » ka East Africa byakwirakwije inkuru mpimbano igamije kubangamira igihugu n’umuryango wawe. Abo bahimbabinyoma baremeza ko murumuna wawe, Jenerali, uri mu kiruhuko cy’izabukuru, Jenerali Caleb Akandwanaho, afite imigabane ingana na 15% mu bikorwa by’ubuhinzi bw’itabi byitwa Leaf Tobacco and Commodities(U) Ltd.

U Rwanda ruhereye kuri za nyandiko z’incurano, rubifashijwemo na bimwe mu bitangazamakuru, baremeza ko, kubera ayo 15% afite muri iyo kompanyi y’itabi, Akandwanaho  na we yayemereye uburinzi ku bikorwa byayo muri Uganda.

Bwana Perezida, ibyo si byo bikabije muri aya makuru y’amanyanga. Dore uko ikinyamakuru The East African cyo ku wa 16 Ukwakira 2017 kivuga uko Guverinoma ya Kagame yakoresheje iyo nkuru tuzi ko ari impimbano.

« Habaye inama 2 mu muhezo mu mezi abiri ashize hagati y’abakozi bakuru ba Leta n’ab’Ishyaka riri ku butegetsi. Jenerali Kabarebe yavugiye muri imwe muri izo nama ko u Rwanda ruhangayikishijwe n’uko Uganda ikomeje gutanga umwanya, iwuha abanzi b’u Rwanda… Muri bo harimo umuherwe Tribert Rujugiro wemerewe gukorera muri Uganda, kandi agakorana n’inzego nkuru za Uganda ».

Ibyo birego n’ibihwihwiswa na Guverinoma ya Kagame ni ibinyoma gusa. LCTU ntiyigeze iha imigabane umutegetsi n’umwe wo muri Uganda, tutavuze rero umuvandimwe w’umukuru w’igihugu.

Igikwiye kwishimirwa ni uko, Red Pepper, kimwe mu binyamakuru byandikirwa kuri interineti, cyagaragaje ko kuba cyarakwirakwije inkuru nk’iyo itari yo byagisuzuguje, ko kandi Bwana Johnston Musinguzi, umuyobozi wa Red Pepper, yavuze ko website y’ikiwani yibye kandi igakoresha ikirangantego cyayo maze igasohora iyo nkuru, ibi bikaba ari ibyo kugawa.

Niba ari uko ibintu bimeze, ibi biragaragaza ko Kagame na we ashaka kubonaho agapande. Akunda gufatira imitungo y’abandi, nk’uwa Rujugiro ubarirwa kuri miliyoni 20 z’amadolari witwa Union Trade Center (UTC), gusa mu by’umweru bibiri bishize yaje kuwugurisha mu cyamunara ku buryo butemewe n’amategeko, awugurisha ubusa bwa miliyoni 8 z’amadolari.

Ariko iyo abashoramari nka Rujugiro bafashe imari yabo bakayizana mu Rwanda, igihugu biyumvamo, bakazana ishoramari rinini bihagije, Kagame ashaka kubihindura ibindi, akabaha akazina k’abanzi b’igihugu ».

Uku gusuzuguza umuntu bigaragazwa no kutabona ibimenyetso bibishimangira. Umunyenganda Rujugiro afite ibikorwa by’inganda n’ubucuruzi henshi muri Afurika no mu bihugu by’abarabu byunze ubumwe. Gukunda ubucuruzi yabitangiye muri za 1970 i Burundi, aho yagiye abizamura kugeza muri za 1980 abigeza muri  Afurika yo hagati n’iy’Iburasirazuba ubariyemo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Tanzaniya na Uganda. Nyuma, muri za 1990 amanuka muri Afurika y’Epfo na Angola, ndetse na nyuma gato yerekeza muri Nijeriya muri Afurika y’Iburengerazuba no mu bihugu by’abarabu kimwe na Sudani y’amajyepfo.

Uyu munsi wa none kompanyi za Rujugiro zirabarizwa muri 1/2 cy’ibihugu 54 by’Afurika, urebye ni ibihugu byose byo munsi y’ubutayu bwa Sahara, ku buryo ibikorwa bye byageze ku magana n’amagana kandi bigaha akazi ibihumbi n’ibihumbi muri Afurika.

Igikorwa kije mu bya nyuma ni icyitwa Meridian Tobacco Company (MTC) gikorera Arua muri Uganda. MTC ikomatanya guha akazi abakozi bahoraho na banyakabyizi, hiyongereyeho n’abahinzi b’itabi bagirana kontaro na Kompanyi, bose hamwe barabarirwa kuri 11,750.

Bwana Perezida, ku buryo bugaragara, mugenzi wanyu w’u Rwanda arashaka gushyira igihu kuri iri shoramari. Perezida w’u Rwanda arashaka kwikoreza umutwaro we igihugu cya Uganda. Mu yandi magambo, Kagame arashaka ko Uganda yakwitesha amahirwe yo gutanga akazi, kandi ikabura aho ivana imisoro nk’uko byagendekeye u Rwanda rumaze kwica igipande cy’abikoreraga ku giti cyabo.

Nkaba nshoreje, Bwana Perezida, kugusaba imbabazi niba nakomeje kuvuga ibyo usanzwe wiyiziye na we ubwawe, mbitaturiye ko waba uhana imbuga n’umuperezida udashobora kwibuza gusunutsa utuzuru mu bikorwa n’ibihugu baturanye.

David Himbara.