Partager/Share/Sangiza

19/01/2019, Jean-Claude Mulindahabi

Nyuma y’amatora y’umukuru yabaye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, aho Komisiyo ishinzwe amatora (CENI) yatangaje ko Félix Tshisekedi ari wayatsinze, ariko umwe mu bo bari bahanganye ari we Martin Fayulu yarayakemanze ageza ikirego ku rukiko rushinzwe Itegekonshinga. Mu nama y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika yabaye ejobundi hafatiwe icyemezo cyo gusaba ko Urukiko rushinzwe Itegekonshinga kudatangaza burundu uwatsinze ayo amatora. Hari abasanga iki kibazo gikwiye kwitonderwa. Muri bo hari Initiative pour le Dialogue et la Paix (IDPA) mu izina ry’umunyamabanga nshingwabikorwa, Jean-Claude Nkubito, ndetse na Didas Gasana nk’uko dushobora kubyumva munsi hano: