Partager/Share/Sangiza

Tariki 19/09/2017, Ubwanditsi

Donald Trump, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika

Mu gihe i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika hakoraniye abakuru b’ibihugu bavuye hirya no hino ku isi bahujwe n’inama y’Umuryango w’Abibumbye (ONU), ubwo Donald Trump Prezida wa USA yabisikanaga na Paul Kagame ntibasuhuzanye hari abibajije niba byaratewe no kutamwitaho, kumwirengagiza cyangwa niba ari uko atamubonye. Hari uwavuga ko byatewe n’uko hagati yabo harimo abantu, cyangwa ko atabonye ko ari Perezida w’u Rwanda wari hirya ye gato. Birashoboka. Ese aho P.Kagame yari ahagaze iyo haba hahagaze Poutine, nabwo Trump ntiyari kumubona? Hgati aho ntanuwakwirengagiza ko Donald Trump ari umukambwe ugeze mu izabukuru, ushobora no kuba ataramubonye muri metero hafi eshatu zari zibari hagati. Bitabaye ibyo, akaba yaramuretse atamusuhuje, ababyibazaho baba bafite ishingiro.