Partager/Share/Sangiza
Ifoto y’urwibutso ku bahawe ibihembo bya « Next Einstein Fellow Awards ».

29/3/2018, Emmanuel Senga

@sebusenga

Nzinduwe no kubagezaho amakuru y’igihembo cyitirirwa Einstein, mu nyito yacyo kikitwa « Next Einstein Fellow Awards », gitegurwa n’Umuryango Next Einstein Forum, nk’uko wari wateraniye mu nama yawo yabereye i Kigali, guhera ku itariki ya 26-28 Werurwe 2018, kikaba ari igihembo gihabwa abanyafurika bigaragaje ku buryo bw’umwihariko mu bumenyi bwa siyansi (sciences) n’ubushakashatsi, mu ngeri zabyo zinyuranye harimo: imibare, fiziki, ubuganga, ubutabire, farumasi n’ubundi bushakashatsi bw’ingeri nyinshi…, ariko ndaza gusoza ngaruka ku rubyiruko rw’u Rwanda rurimo kubeshywa ko rwitaweho, ariko ahubwo abategetsi barusinziriza kugira ngo rutabona ibibazo birwugarije, maze rugakanguka rugatera hejuru ubwo butegetsi.

Tugaruke kuri iki gihembo cya « Next Einstein Awards », aho dusanga ko igishimishije muri ibi ari uko hari imyaka uwo mushakashatsi agomba kuba atarengeje, 42, kugira ngo ahabwe icyo gihembo, kandi akaba anafite impamyabumenyi ihanitse. Ibi bikaba bisobanura ko ukibona aba agomba kuba yarakoze cyane akagaragaza ibyo yagezeho atari yaba igikwerere. Kuba ubwabyo uru rwego rwitirirwa Einstein, wa muhanga w’umudage muri fiziki, bisobanura ko abagitekereje bari barakizamuye bihagije hakurikijwe icyo bagitezeho. Ikindi umuntu yashima ni uko giteza imbere ubushakashatsi ku banyafurika, kugira ngo bakomeze bashake ibisubizo ku bibazo Afurika ifite; ariko ku rundi ruhande kikagira imbogamizi: ko abakibona, abenshi basanga ibyo bashakashakaho ibihugu by’Afurika bitabibafashamo bihagije. Nubwo ari abanyafurika, ariko aho bakora hatuma bashobora kuba bagaragaza ubushakashatsi bwabo, kenshi na kenshi ni mu mahanga hirya y’Afurika. Ibi bishatse kuvuga iki? Nta kindi bivuga usibye kugaragaza ko Afurika igifite inzitizi mu kwigisha amasiyansi, ndetse no gukora ubushakashatsi.

Ntibihagije ko abaperezida b’Afurika birirwa bifotoza iruhande rw’abo bashakashatsi, mu gihe bo badatuma abaturage bisanzura mu bihugu byabo. Ese ubushakashatsi bwakorwa bute mu Rwanda mu gihe igihugu gifite umuyobozi ukiyoboresha igitugu, asuzugura abo bakorana, ntawe aha agaciro, yumva ko ari we wenyine ugize igihugu, ubwo uwo muperezida azafasha ate ubushakashatsi? Ubushakashatsi ko busaba amafaranga menshi, we ay’igihugu akayakoresha mu bikorwa bitareba igihugu, harimo kuyagura indege ze no kuyatagaguza mu mahanga ngo akunde avugwe, harya ubwo bushakashatsi buzakoreshwa iki? Icyakora yenda kubera ko yubakishije Kigali Convention Center, azajya ahora  ategura bene izo nama zo gutanga ibihembo kandi na we akibonemo, bityo yinjize n’amafaranga, usibye ko ntaho bizaba bihuriye n’ireme ry’uburezi rigitegerejwe!

Ireme ry’uburezi mu Rwanda.

Ikindi kibazo ni ikirebana n’ireme ry’uburezi mu bihugu bimwe na bimwe muri Afurika, ariko ku buryo bw’umwihariko mu Rwanda. Mbere yo kujya kwifotoza iruhande rw’abakora ubushakashatsi, abo baperezida bari bakwiye, nka Kagame, kuba baterwa isoni n’aho kwigisha mu bihugu byabo bigeze. Ntibihagije guhamagara abantu ngo baze guhererwa ibihembo iwawe, wowe nta cyo ugaragaza ukora kugira ngo ubushakashatsi butere imbere. Ntibihagije kuvuga amadisikuru yo gushimira ibikorerwa ahandi, iwawe nta gishobora kuhakorerwa, kubera ko uburezi atari bwo ushyize imbere. Ahubwo biteye n’isoni kubona wakira igihembo kivuye mu byuya by’abashakashatsi, kandi iwawe uburezi bwaragwingiye. Nta n’icyo bimaze kwirirwa ucyurira abana b’u Rwanda kuri Radiyo na Televiziyo, wikoma abakubanjirije uvuga ko uburezi bwabo bwateguye jenoside. None se ugiye kuvuga ko ibitabo n’ ibyumba byo kwimenyerezamo bikoreshwa byifashishije iyo ngengabitekerezo ya jenoside? Wishaka kumera nka wawundi bavugiraho bati uwijuse cyangwa ushonje ingurube azibona hose. Ni iki gituma Kagame ibintu byose abibona muri jenoside, kandi bizwi ko nibiramuka bishyizwe ahagaragara, uruhare rwe muri iyo jenoside rwazagaragazwa?

Impamvu ibimutera abantu bagomba kuyimenya: ni ukugira ngo ikomeze ibe igikangisho, imufashe gukingira ubutegetsi bubi yashyize mu Rwanda, kandi ikomeze itume agaragara nk’igitangaza cyayihagaritse. Gusa ibi birimo kugenda bigaragarira buri wese, ko iyo jenoside yabaye abantu bose bayireba, ko ari na yo yamuhaye umwanya afite ubungubu. Nta kindi cyari kuwumugezaho usibye amaraso y’abana b’abanyarwanda, asa n’aho yanibagiwe kubera inyota ye y’ubutegetsi. Hagombye urubyiruko rwitanze kugira ngo agere ku butegetsi, ariko se ubu arukorera iki?

Ibibazo by’urubyiruko byaribagiranye.

Turavuga ubushakashatsi bukorwa na bake bari mu cyiciro cy’abato, ariko tukibagirwa imbaga nyamwinshi y’urubyiruko yabuze amahirwe yo kugira icyo yakora, kubera kubura akazi; ahubwo igashorwa mu nzangano ziranga politiki y’amacakubiri yimakajwe na Leta ya Kagame. Aha ni ho abakomeza guhugura urubyiruko bari bakwiye gukomeza gushyira ingufu nyinshi, kugira ngo berekane ko urubyiruko rw’u Rwanda rwugarijwe n’icyorezo cyo kururemamo abicanyi bahoraho. Ibi ntibigoye kubona iyo uteze amatwi Kagame ibyo abwira amakoraniro y’urubyiruko. Aho kubigisha uko bari bakwiye kwizamura, kandi akanababwira ingamba Leta ye ifata kugira ngo ibibafashemo, ahubwo yirirwa arutera ubwoba, arucamo ibice; bamwe abumvisha ko bagomba kugenda bubitse umutwe kubera ko ngo ababyeyi babo bakoze jenoside, abandi akabumvisha ko bagomba kujya mu gisirikari, kugira ngo bazamurwanirire hatazagira umuvana ku butegetsi. Muzumve disikuru zose ageza ku rubyiruko, zose ziba zikangurira urubyiruko gukunda igisirikari no kwangana hagati yabo, bamwe abumvisha ko bafite icyaha cya jenoside nk’icyaha cy’inkomoko.

Ni ubuhe bushakashatsi buri mu kwirirwa utera ipfunwe abana b’u Rwanda bavutse nyuma ya 1994, batanazi n’byabaye mu gihe cya jenoside? Ni iyihe politiki yo « kwigisha abaturage » ugenera urubyiruko, iyo wirirwa urwigisha uko bashwanyaguza AK47? Ni iyihe politiki y’ubwiyunge ugeza ku rubyiruko rw’u Rwanda iyo wirirwa utuka, ucunaguza, usuzugura abo urwo rubyiruko rwakagombye gufataho intangarugero, kuko bari mu mirimo ikomeye y’igihugu? Ni ayahe mizero y’ahazaza uhishurira urubyiruko iyo urwumvisha ko igikorwa bagukorera kikakunezeza ari uko bajya kukurwanirira aho ushoza intambara hose? Bazakwizera bate niba amagambo ubatoza abategurira kuzicirwa mu ntambara n’ubushyamirane bw’amoko yose?

Igihe cyari kigeze, niba kitararenze, ngo ubutegetsi bw’u Rwanda buhindure imvugo, kuko guhoza mu kanwa amagambo yo guteranya abanyarwanda, kugira ngo ubashe kubacengezamo ubwoba, bagutinye bityo bakore ibyo ushaka byose, kandi ntibabashe no gutekereza icyo bakwikorera ngo bavuguruze politiki yawe yo gutanya abantu, bamwe bicwa, abandi bacirirwa mu mahanga, abandi bafungwa kugira ngo hatazagira uzamura ijwi ngo akubwire ko utegekesha igitugu; icyo gihe urubyiruko rwari rukwiye kwicara rugatekereza, rukareka kuyoborwa buhumyi na politiki ya ruvumwa yo gutanya abantu, maze rugatangira kwitekerereza rukibonera igikwiye gukorwa.

Amafaranga y’igihugu atagaguzwa ku bintu bidafite akamaro, kimwe na za gahunda zitagiweho impaka, yarakwiye gushyirwa ku ruhande, akagenerwa ibindi byo kuyashoramo, kandi ibyihutirwa mu maguru mashya akaba ari uburezi buhamye, aho abanyeshuri babona amashuri afite ibyangombwa bibafasha kwiga no kwimenyereza, kimwe no kuyashakira abarimu babishoboye kandi bahembwa neza, byaba ngombwa amafaranga y’abategetsi n’abasirikari bakuru bahembwa akagabanywa, kugira ngo babone aho bavana ayo guha abarimu. Ndababwiza ukuri ko Leta y’u Rwanda nitagaruka ku kibazo cy’abarimu, ngo ibahe ibyangombwa bakeneye kugira ngo barangize neza akazi kabo, namwe ntimutegereze igihugu kizigera gitera imbere; ahubwo nimwitege igihugu kimanuka mu nyenga y’ubuswa, bityo kikazahura n’ibyago bikomeye byo gukuza inzangano zizashingira ku kubura umumaro. Niba Kagame uburezi nta cyo bumubwiye, kuko abana be n’abamuhakwaho biga mu mashuri meza yo mu mahanga hakoreshejwe imisoro y’abanyarwanda, urubyiruko mutegereje iki ngo mubimubaze, aho kwirirrwa mumukomera amashyi ngo arangije kubereka uko bakwikira imbunda? Uko mumushimagiza mutyo mudatekereza, ni ko mugenda mubura amahirwe yo kubaka uburezi bwanyu n’ubw’abazabakomokaho. Igihe cyari iki ngo muhagarike uwo mutego mutindi wo kubeshywa ibyo mwibonera ubwanyu. Harabura iki ngo mumubaze gahunda afitiye urubyiruko, usibye kururundanya mu ngando no kurukoramo intore zicuruza amagambo y’urwango?

Rubyiruko, umupira uri mu kibuga cyanyu, ahasigaye nimutinyuke muharanire uburenganzira bwanyu nta cyo mutinya. Kabone n’iyo hazabamo ibitambo, ni ryari se kwigobotora ingoma y’agahotoro bitatanze ibitambo? Bizatangwa na bamwe, ariko abandi babohoke. Diane Rwigara nababere urugero, kuko ibyo yabwiye abanyarwanda ni byo byamufungishije, ariko kugeza n’ubu ubutegetsi buracyamutinya. Iyi ni yo yari ikwiye kuba intego aho kurarikira kujya kwambara « mukotanyi » ngo mujye gukanga abaturage. Bizabamarira iki nimuyivamo? Ngicyo ikibazo nyacyo mwari mukwiye kuba mwibaza. Nimubitekerezeho nimurangiza muzifatira ingamba.